Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 38,1-3.12-21; 40, 3-5
Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga agira ati “Uwo ni nde ubangamiye umugambi wanjye, yishingikirije amagambo ye y’amahomvu? Kenyera kigabo rero ukomeze, maze nkubaze unsubize. Kuva wabaho se wigeze uha amategeko igitondo, n’umuseke uwubwira igihe ugomba gukebera, kugira ngo uturuke isi mu mpande, maze utahure abagome bayiriho? Nuko ubutaka buhinduka urugina, rukwira agasozi nk’umwambaro. Abagome bo urumuri rubazimirizwaho, maze uwari ubanguye ukuboko kuravukika. Hari ubwo wari wagera ku isoko y’inyanja, cyangwa ngo utembere mu nyenga y’ikuzimu? Hari ubwo wigeze ubona imiryango yo kwa Nyirarupfu, cyangwa ngo ubone abarinze iryo rembo. Wigeze se uzirikana ukuntu isi ari ngari? Ngaho gira icyo uvuga niba byose ubizi! Waba se uzi aho urumuri rutaha, cyangwa se aho umwijima utuye, kugira ngo ube wabiyobora iwabyo, kuko waba uzi inzira ibicyura? Niba ubizi ni uko icyo gihe wari waravutse, kandi ukaba umaze iminsi!” Yobu asubiza Uhoraho agira ati “Ni koko nakinnye mu bikomeye; nabona nsubiza iki? Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka. Dore imbara navugiye sinzasubiza; navuze menshi sinzongera.”