Isomo: Yobu 42,1-3.5-6.12-17

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 42,1-3.5-6.12-17

Yobu asubiza Uhoraho agira ati “Nzi ko ushobora byose, kandi nta mugambi wawe uburizwamo. Ni nde wagutambamira, kandi atagira ubwenge? Ni koko napfuye kuvuga ntasobanukiwe, mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi. Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru, none nakwiboneye n’amaso yanjye; ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, nabyihannye; nicara mu ivu no mu mukungugu.” Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi. Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Umukobwa umwe yamwise “Nyiranuma”, uwa kabiri amwita “Bwiza”, uwa gatatu amwita “Mukaburanga”. Mu gihugu cyose nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo. Nyuma y’aho Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi. Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi.