Yohani 6,1-15

IVANJILI YA YOHANI 6,1-15

Muri icyo gihe, Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi. Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi yari yegereje. Yezu arambura amaso abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» Ibyo yabimubwiye amwinja kuko yari azi icyo ari bukore. Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.» Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati «Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya?» Yezu ati «Nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi uko bazishakaga. Bamaze guhaga Yezu abwira abigishwa be ati «nimurundarunde ibimanyu bisigaye ntihagire ibipfa ubusa.» Babishyira hamwe, maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki, byashigajwe n’abari bariye. Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.» Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine.