Yohani 6,24-35

IVANJILI YA YOHANI 6,24-35

Muri icyo gihe, imbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batakiri ku nkombe y’inyanja, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko : ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.» Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?» Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.» Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? Mu butayu ba sogokuruza bacu bariye ‘manu’, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru’.» Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru kandi ukazanira Isi ubugingo,» Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.»