IVANJILI YA YOHANI 6,41-51
Muri icyo gihe, Abayahudi barijujuta bitewe n’uko Yezu yari yavuze ati «Ndi umugati wamanutse mu ijuru,» Maze baravuga bati «Uriya si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ‘Namanutse mu ijuru’?» Yezu arabasubiza ati «Nimureke kuvugana mwijujuta. Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ‘Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa aransanga. Nta wigeze abona Data uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka. Ni jye mugati w’ubugingo. Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubugingo.»