ISOMO RYO MU GITABO
CY’UMUHANUZI YOZUWE 24,1-2a.15-17.18b
Muri iyo minsi, Yozuwe akoranyiriza imiryango ya lsraheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’lmana. Yozuwe abwira rubanda rwose ati «Niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi, cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.» Rubanda baramusubiza bati «Hehe n’lgitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze, no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. Natwe rero tuzakorera Uhoraho kuko ari We Mana yacu.»
ISOMO RYO MU IBARUWA PAWULO INTUMWA
YANDIKIYE ABANYEFEZI 5,21-32
Bavandimwe, mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitive Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani; koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. Nk’Uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, kugira ngo ayihingutse imbere ye ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe. Koko rero nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya. Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo) «Nicyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe». Iryo yobera rirakomeye. Cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya.