Amasomo yo ku munsi mukuru wa Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 10,34a.37-43

Nuko Petero aterura agira ati «Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza; atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye. Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye; abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»

Zaburi ya 117 (118), 1-2, 3-4, 16-17, 22-23

R/Nguyu umunsi Nyagasani yigeneye: nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo, Alleluya! 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka !»

 

Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !

Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

Isomo ryo 2: Abanyakolosi 3,1-4

Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.

Indirimbo y’igisingizo cy’Iyobera ry’Izuka rya Nyagasani.

Amasomo yo ku cyumweru cya 34 C: Kristu Umwami

Isomo rya 1: Igitabo cya kabiri cya Samweli 5,1-3

Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe. Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»

Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose.

Publié le
Catégorisé comme Umwaka C