Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 2 gisanzwe, Mbangikane

Isomo rya 1: 2 Samweli 1, 1-4.11-12.19.23-27

Sawuli amaze gupfa, ni bwo Dawudi yagarutse amaze gutsinda Abamaleki, amara iminsi ibiri i Sikilage. Ku munsi wa gatatu, haza umuntu aturutse mu ngando kwa Sawuli, imyambaro ye yatanyaguritse, kandi umutwe we wuzuyemo umukungugu. Nuko ngo agere kwa Dawudi amwikubita imbere aramupfukamira. Dawudi aramubaza ati «Uraturuka hehe?» Aramusubiza ati «Nahunze mva mu ngando y’Abayisraheli.» Dawudi aramubaza ati «Byagenze bite? Ngaho mbwira!» Undi aramubwira ati «Imbaga bayitsinze kandi hapfuyemo abantu benshi, ndese na Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye!» Dawudi yadukira imyambaro ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo. Nuko barababara, bararira kandi basiba kurya kugeza ku mugoroba kubera Sawuli na Yonatani umuhungu we, no kubera umuryango w’Uhoraho wose wa Israheli, kuko bari bamazwe n’inkota.

«Yewe Israheli we, mbese icyubahiro cyawe
cyaguye mu mpinga y’imisozi?

Ab’intwari baraguye!

Sawuli na Yonatani abakundwaga cyane,
abatatandukanaga mu buzima no mu rupfu,
abatebukaga kurusha kagoma;

abanyembaraga kurusha intare!

Bakobwa ba Israheli, nimuririre Sawuli,
wabambikaga imihemba n’imirimbo y’amoko yose,
wabahaga kandi imitako ya zahabu
mugeretse ku myambaro yanyu.
Intwari zaguye ku rugamba,
Yonatani yiciwe mu mpinga y’imisozi!
Mbega umubabaro ngufitiye,
Yonatani muvandimwe!
Nagukundaga byahebuje!
Ubucuti bwawe bwambereye akataraboneka,
bwasumbyaga ubwiza urukundo rw’abagore.
Intwari zaraguye!
Ingenzi ku rugamba zarashize!»

Zaburi ya 79 (80), 2-3, 5-7

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,
wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo,
wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu,
garagaza uwo uri we!
Mu maso ya Efurayimu, Benyamini na Manase,
garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!
Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
uzahereza he kurakara,
kandi umuryango wawe ukwiyambaza?
Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure,
ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire!
watugize irwaniro ry’abaturanyi,
abanzi bacu baduhindura urw’amenyo!

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3,20-21

Bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana, bituma badashobora kugira icyo barya. Nuko bene wabo wa Yezu babyumvise, baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo «Yasaze!»
Publié le