Amasomo yo ku wa gatanu, icya 2 gisanzwe C

Isomo rya 1: 1 Samweli 24, 3-21

Sawuli aherako atoranya ingabo ibihumbi bitatu zatoranyijwe muri Israheli, maze aragenda ajya gushaka Dawudi n’ingabo ze, mu bitare byabagamo ihene z’ishyamba. Agera atyo ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho ngaho hakaba hari ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume. Dawudi n’ingabo ze bakaba bicaye mu muhero w’ubwo buvumo. Ingabo za Dawudi ziramubwira ziti «Nguyu umunsi Uhoraho yakubwiye ati ’Dore neguriye umwanzi wawe mu biganza byawe, maze umwigenzereze uko ushaka.’» Nuko Dawudi arahaguruka, akeba rwihishwa agatambaro ku gishura cya Sawuli. Ariko nyuma y’ibyo, Dawudi yumva umutima we uradiha, kuko yari akebye agatambaro ku gishura cya Sawuli. Nuko abwira ingabo ze, ati «Uhoraho andinde kugenzereza ntyo uwo yasigishije amavuta y’ubutore. Sinatinyuka kumukozaho n’ikiganza cyanjye, kuko ari uwasizwe w’Uhoraho.» Nuko ayo magambo ya Dawudi acubya umurego w’ingabo ze, azibuza kwiroha kuri Sawuli. Ubwo rero Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, yikomereza inzira ye.

Hanyuma Dawudi asohoka mu buvumo, ahamagara Sawuli, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye!» Sawuli ngo akebuke inyuma, Dawudi arunama kugeza ku butaka, aramupfukamira. Ni ko kubwira Sawuli, ati «Ni iki gituma wumva amabwire y’abantu, bavuga ko nshaka icyakugirira nabi? Uyu munsi wa none, wiboneye neza ko Uhoraho yakweguriye ibiganza byanjye, igihe wari mu buvumo. Ariko nanze kukwica nakubabariye, kandi ubwo bambwiraga kukwica, navuze nti ’Sinzakoza ikiganza cyanjye ku Mutegetsi wanjye, kuko ari uwasizwe amavuta w’Uhoraho.’ Itegereze, Mubyeyi wanjye! Reba aka gatambaro ko ku gishura cyawe mfite mu ntoki zanjye. Ubwo nashoboye gukeba agatambaro ku gishura cyawe kandi sinkwice, umenyereho ko nta bubi bundimo cyangwa ubwigomeke, kandi ko nta cyo nagucumuyeho. Ahubwo ni wowe umpiga kugira ngo uncuze ubugingo bwanjye. Ari wowe, ari nanjye, Uhoraho ni We uzaducira urubanza, maze Uhoraho azamporere. Naho jye, sinzagukozaho ikiganza cyanjye. (Nk’uko umugani wa kera ubivuga ngo ’Ubugome buganje mu bagome, ariko jye sinzabukozaho ikiganza cyanjye.’) Mbese uwo umwami wa Israheli yiruka inyuma ni nde? Uwo ahiga ni nde? Ariruka inyuma y’imbwa yapfuye cyangwa se ni inyuma y’imbaragasa! Uhoraho aratubere umucamanza, adukiranure, yitegereze maze andengere, andokore ikiganza cyawe!»
Dawudi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati «Ese iryo jwi ni iryawe, Dawudi mwana wanjye?» Nuko Sawuli araturika ararira. Hanyuma abwira Dawudi, ati «Urandusha ubutungane kuko wangiriye neza, kandi jye narakugiriye nabi. Ariko wowe uyu munsi wangaragarije ubuntu wangiriye: ubwo Uhoraho yakunyeguriraga, maze ntunyice. Mbese, iyo umuntu ahuye n’umwanzi we, aramureka akigendera mu mahoro? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi. Noneho ndabimenye ko uzaba umwami, kandi ubwami bwa Israheli bukazahora mu biganza byawe.

 

Zaburi ya 56(57), 2, 3-4ac, 6.11

 

Gira ibambe, Mana yanjye, ngirira ibambe,

kuko ari wowe nashatseho ubuhungiro,
maze nikinga mu gicucu cy’amababa yawe,
kugeza igihe ibyago ndimo bizashirira.
Ndatakambira Imana, Musumbabyose,
Imana indengera muri byose.
Aho iganje mu ijuru ninyoherereze icyankiza!
none na yo nigaragaze ineza n’ubudahemuka bwayo!

Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru,

ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose!

kuko ineza yawe ikabakaba ku ijuru,

n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3,13-19

Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga. Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza, abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi. Abo ni Simoni, ari we yahimbye izina rya Petero; na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya ‘Bowanerigesi’, bikavuga bene inkuba; na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wamugambaniye.

Publié le