Amasomo yo ku cyumweru cya 5 C gisanzwe

Isomo rya 1: Izayi 6, 1-2a.3-8

Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye. Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu ! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye !” Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. Nuko ndavuga nti “Ndagowe ! Bincikiyeho kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.”

Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro ariteruje igifashi. Arinkoza ku munwa maze arambwira ati “Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.” Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti “Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza?” Ni ko kumusubiza nti “Ndi hano, ntuma !”

Zaburi ya 138 (137), 1-2a, 2b-3, 4-5, 7c-8

R/ Uhoraho, Imana yacu, ni Nyir’ubutagatifu !

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose,

mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

Ndogeza izina ryawe kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza,

kuko bumvise amasezerano wivugiye.

Bazarata inzira z’Uhoraho bavuga bati

“Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero !”

Indyo yawe ituma ntsinda,

Uhoraho azankorera byose !

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe !

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 15, 1-11

Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije ; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa. Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe : ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe. Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icyarimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye. Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe. Uw’imperuka nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.

Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose ; sinkwiriye no kwitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya y’Imana. Ariko uko ndi kose mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose ; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo. Uko biri kose, yaba jye cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza kandi ari na byo mwemeye.    

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5, 1-11

Umunsi umwe, Yezu akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana. Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara maze yigisha abantu ari mu bwato. Amaze kwigisha abwira Simoni ati “Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe.” Simoni aramusubiza ati “Mwigisha, twagotse ijoro ryose ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze ngiye kuroha inshundura.” Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama.

Simoni Petero abibonye apfukama imbere ya Yezu avuga ati “Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha !” Koko ubwoba bwari bwamutashye we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati “Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.” Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose baramukurikira.

Publié le