Isomo rya 1: 1 Abami 8, 22-23.27-30
Umwami Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli; arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru, ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose. Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse! Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi. Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze, uti ‘Izina ryanjye rizaba aha ngaha’. Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu! Jya wumva ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bagirira aha hantu! Wowe ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe.
Zaburi ya 83 (84), 3, 4, 5.10, 11abc
Umutima wanjye wahogojwe
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,1-13
Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, n’iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani . . . Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?» Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo