Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 5 C gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Abami 8, 22-23.27-30

Umwami Salomoni ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, mu ruhame rw’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli; arambura amaboko ayerekeje mu ijuru, aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru, ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose. Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse! Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi. Amaso yawe uyahange kuri iyi Ngoro umunsi n’ijoro, aha hantu wavuze, uti ‘Izina ryanjye rizaba aha ngaha’. Umva isengesho umugaragu wawe avugira aha hantu! Jya wumva ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bagirira aha hantu! Wowe ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe.

Zaburi ya  83 (84), 3, 4, 5.10, 11abc

Umutima wanjye wahogojwe

no gukumbura inkomane z’Uhoraho;
umutima wanjye n’umubiri wanjye,
biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.
Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,
n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,
ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
Mwami wanjye, kandi Mana yanjye!
Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,
bakagusingiza ubudahwema!
Mana, wowe ngabo twikingira, reba,

witegereze uruhanga rw’intore yawe.
Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe
undutira iyindi igihumbi namara ahandi,
mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,1-13

Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, n’iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani . . . Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?» Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo

‘Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa,
naho imitima yabo indi kure.
Icyubahiro bampa ni amanjwe:
inyigisho bigisha ni amategeko
y’abantu gusa.’
Murenga ku itegeko ry’Imana, mukibanda ku muco w’abantu.» Maze arababwira ati «Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umucokarande wanyu. Dore Musa yaravuze ati ‘Jya wubaha so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina, azacirwa urwo gupfa.’ Naho mwe mukavuga ngo ’Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani», ari byo kuvuga ituro ry’Imana, mumwemerera kutagira icyo afashisha se cyangwa nyina; bityo mukavuguruza ijambo ry’Imana mwitwaza umucokarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.»
Publié le