Isomo rya 1: Igitabo cya kabiri cya Samweli 5,1-3
Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe. Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»
Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose.
Zaburi ya 121 (121), 1-2, 3-4, 5-6a.7a
Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»
None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu!
Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,
gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.
Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.
Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,
amahoro naganze mu nkike zawe.
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi 1,12-20
Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo. Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.
Ni We shusho ry’Imana itagaragara,
Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,
kuko byose byaremewe muri We,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.
Ibigaragara n’ibitagaragara,
Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange:
byose byaremwe na We, kandi ni We byaremewe;
yariho mbere ya byose,
kandi byose bibeshwaho na We.
Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya,
akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye,
kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze;
kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose,
kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose,
ndetse ari We ibigirira,
ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru,
byose ibisakazaho amahoro
aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 23,35-43
Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati «Yakijije abandi, ngaho na we niyikize, niba ari Kristu Intore y’Imana!» Abasirikare na bo bakamukwena, maze baramwegera bamuhereza divayi irura, bavuga bati «Niba uri umwami w’Abayahudi, ngaho ikize ubwawe!» Hejuru ye hari handitse itangazo ngo «Uyu ni umwami w’Abayahudi.»
Umwe mu bagiranabi bari babambanywe na we yaramutukaga, avuga ati «Harya si wowe Kristu? Ngaho ikize ubwawe, natwe udukize!» Ariko mugenzi we amucyaha avuga ati «Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we! Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze; naho we nta kibi yakoze.» Arongera ati «Yezu, uranyibuke, igihe uzazira kwima Ingoma yawe.» Yezu ni ko kumusubiza ati «Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana.»