Amasomo ya Misa yo ku wa kane [24 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1 Timote 4′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote 4,12-16

Nkoramutima yanjye, ntihazagire ugusuzugurira ko ukiri muto. Ahubwo uzabere abayoboke urugero, ari mu magambo, ari mu migenzereze, mu rukundo, mu kwemera, no mu budakemwa. Mu gihe ugitegereje ko nza, ihatire gusoma Ibyanditswe bitagatifu, ushishikarize abandi kugenza neza kandi utange inyigisho. Ntuzarangarane ingabire y’Imana ikurimo, ya yindi wahawe igihe ugaragaweho n’ubuhanuzi, maze urugaga rw’abakuru b’umuryango rukakuramburiraho ibiganza. Ibyo ngibyo bishyireho umutima, ubyibandeho rwose, maze uko ujya mbere bigende bigaragara mu maso ya bose.

Ihugukire ubwawe, uhugukire n’umurimo wawe wo kwigisha; ube indatezuka kuri izo nama nkugiriye. Nugenza utyo, uzikiza wowe ubwawe, ukize n’abandi bose bagutega amatwi.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 110(111)’]

Zaburi ya 110(111),7-8a, 9, 10

Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,

amategeko ye yose akwiye kwiringirwa.

Yashyiriweho abo mu bihe byose

Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,

agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.

Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.

Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho;

abagenza batyo bose ni bo inararibonye.

Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le