Amasomo yo ku cyumweru [24 gisanzwe, C]

[wptab name=’Isomo rya 1: Iyimuk 32′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 32,7-11.13-14

Ubwo ngubwo Uhoraho abwira Musa, ati «Hogi manuka, kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri, wihumanije! Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa, bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo, bavuga ngo ‘Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’»! Uhoraho abwira Musa, ati «Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbarimbure! Nyamara wowe nzakugira ihanga rikomeye!» Musa yurura Uhoraho Imana ye, avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe? Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Abrahamu, na Izaki na Yakobo, abagaragu bawe, ugira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu nk’inyenyeri zo mu kirere, kandi iki gihugu navuze cyose nzagiha abana banyu, maze bagitunge ingoma ibihumbi.’»Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 50(51)’]

Zaburi ya 50(51), 3-4, 12-13, 17.19

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;

Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,

maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 1 Timote 1′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Timote 1,12-17

Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera, jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera. None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu.

Dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye, maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le