Amasomo yo ku wa kane [27 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Malakiya 3′]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Malakiya 3,13-20

Muravuga amagambo ansesereza, uwo ni Uhoraho ubivuga, hanyuma mukabaza muti «Ese amagambo twakuvuze ni ayahe?» Muravuga muti «Nta kamaro gukorera Imana. Bimaze iki gukurikiza amategeko yayo no kujya mu cyunamo imbere y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo? Ubu abirasi, ni bo twita abanyamahirwe, ndetse n’abagiranabi ni bo bamerewe neza; n’ubwo bagerageza Imana bwose, nta cyo bibatwara!» Ibyo byatumye abubaha Uhoraho bajya impaka, maze Uhoraho abatega amatwi yumva amagambo yabo. Nuko imbere ye, handikwa mu gitabo amazina y’abantu bubaha Uhoraho, bakambaza izina rye. Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera; bityo muzongere murebe imitandukanire y’intungane n’umugome, iy’ukorera Imana n’utayikorera. Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 1 (2)’]

Zaburi ya 1,  1-2, 3-4a, 4b-6

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le