Amasomo yo ku wa gatanu [29 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 7′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 7,18-25a

Bavandimwe, koko kandi nzi neza ko icyiza kitandimo, kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora. Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye. Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira. Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, nyamara nkabona irindi tegeko muri jyewe rirwanya itegeko ry’umutima wanjye, ku buryo ndi imbohe y’itegeko ry’icyaha rindimo. Mbega ngo ndaba umunyabyago! Ni nde uzankiza uyu mubiri wagenewe gupfa? Imana ishimwe muri Yezu Kristu Umwami wacu![/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 118 (119)’]

Zaburi ya 118 (119), 66.68, 76-77, 93-94

Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi,

kuko niringiye amatangazo yawe.

Uri umugwaneza n’umugiraneza,

unyigishe ugushaka kwawe.

Urukundo rwawe ni rwo rwampoza,

nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe.

Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho,

kuko amategeko yawe antera ubwuzu.

Sinzigera nibagirwa amabwiriza yawe,

kuko ari yo untungishije.

Ndi uwawe, unyirokorere,

kuko ndangamiye amabwiriza yawe.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le