Imvano

Bakristu, bavandimwe,  mwebwe mugannye uru rubuga bwa mbere,

Kristu Yezu akuzwe! Muraho!

Uru rubuga rwashinzwe mu rwego rwo kunganira abitangira ubudatuza umurimo w’Imana mu iyogezabutumwa kandi rushyirirwaho abakristu b’ingeri zose, hagamijwe gusakaza  amasomo matagatifu n’ivanjili buri munsi, binyuze mu itumanaho rigezweho ngo bigere no ku bantu b’ imihanda yose bumva ikinyarwanda. Byongeye, u Rwanda rwacu kimwe n’akarere ruherereyemo hari kuza amajyabere mu itumanaho…bityo rero, akaba ari n’umwanya wo gushyira mu ngiro zimwe mu ngingo za Sinodi isanzwe y’Abepiskopi yigaga ku Iyogezabutumwa,  i Vatikani mu Kwakira 2012

Birababaje ko umwanya wo kumva Misa za mu gitondo wabaye ingume, kubera imirimo itandukanye. Abandi kubera impamvu zitunguranye n’iz’uburwayi… Nk’abavuzwe mu ngero zatanzwe bashobora kwifashiha uru rubuga mu gusoma no gusangira ijambo ry’Imana bunze ubumwe na Kristu na Kiliziya ye yose.

Ntawashira amanga ngo avuge ko ibyo bisimbura kujya mu Misa, yo sengesho rikuru. Ariko turizera ko bizunganira benshi muri mwe, mu gukomeza kunga ubumwe n’Imana no kwimika ubumuntu nyabwo mu buzima bwa buri munsi.

Aya masomo agenurwa muli Bibiliya Ntagatifu (uko yahinduwe mu kinyarwanda n’Inama y’Abepiskopi b’u Rwanda) hagendewe kuri kalindari ngarukamwaka ya Liturujiya. Hanyuma y’ibyo, dufite amahirwe yo kubona paji y’inyigisho idufasha kuzirikana no gusobanukirwa neza ayo masomo. Ikaba itegurwa n’abasaserdoti batandukanye baturuka hirya no hino muli diyosezi zo mu Rwanda.

Twiseguye ku bazabona wenda amakosa y’imyandikirwe, tukizera ko ntacyo bizahindura ku mwimerere w’Ibyanditswe Bitagatifu no ku nyigisho izaba yatanzwe.

Dushimiye byimazeyo abadutera inkunga y’isengesho kugira ngo uru rubuga rukomeze gutambuka, by’umwihariko twifurije amahoro y’Imana abo iki gikorwa gifasha mu migenzereze yabo ya buri gihe.  

 

“Koko rero ibyanditswe kera byose, byandikiwe kutubera inyigisho kugirango tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo”. (Rm 15,4)