Inyigisho

Icyo Yezu yatoreye ba Cumi na babiri

Ku wa 5 w’icya 2 Gisanzwe B, 19 Mutarama 2018

Amasomo:

Isomo rya 1: 1 Sam 24, 3-21

Zab 56 (57), 2-6.11

Ivanjili: Mk 3, 13-19

Dusanzwe tubizirikana ariko ntibikunze kwitabwaho: Icyo Yezu Kirisitu yatoreye intumwa ze cumi n’ebyiri, nta kindi ni ukubana na we. Nk’uko na we ubwe abana na Se nta kwitandukanya na We na rimwe, ni ko intumwa ya Yezu Kirisitu ishaka gusohoza neza ubutumwa, igomba kwitoza kugumana na We igihe cyose. Ni We umukunda wese akomoraho imbaraga zo kwigisha ku isi yose ineza n’amahoro, ya neza itsinda inabi. komeza… Icyo Yezu yatoreye ba Cumi na babiri

Yonatani na se. Umwana uhugura umubyeyi we

Ku wa 4 w’icya 2 Gisanzwe b, 18 Mutarama 2018

Amasomo:

Isomo rya 1: 1 Sam 18, 6-9; 19, 1-7

Zab 55 (56), 2-3.9-13

Ivanjili: Mk 3, 7-12

Mu isomo rya mbere, dukomeje kuzirikana amateka ya Isiraheli. Ibitabo by’amateka muri Bibiliya bidufasha kumva aho umuryango w’Imana wavuye n’ingorane wanyuzemo imyaka myinshi cyane. Turacyumva ibyo Igitabo cya Samweli kitubwira. Tugeze ku mateka y’umwami Sawuli na Dawudi. komeza… Yonatani na se. Umwana uhugura umubyeyi we

Ntugatinye gukora icyiza

Ku wa gatatu w’icya II gisanzwe/B, 17/01/2018

Amasomo: 1Sam 17, 32-51  Zaburi 143,1.2.9-10   Mk 3,1-6

Bavandimwe, nimugire ineza n’amahoro bitangwa n’Uwaducunguye Yezu Kristu. Tumaze kumva ijambo ry’Imana ritwereka uburyo iyo umuntu atifitemo ubuntu n’ubumuntu agenda agana inzira ihabanye n’igana ku Mana Umubyeyi wacu udukunda kabone n’iyo waba uri mu bashinzwe cyangwa se mu bafite ubutumwa bwo kwigisha abandi Ijambo ry’Imana no kubereka inzira zayo. Kuko kwiyemera bimuhuma amaso ni uko ibyo yigisha n’ibyo avuga bigahora ari “Amasigaracyicaro” ari byo kuvuga ko inyigisho itangwa ikinjirira mu gutwi kumwe igasohokera mu kundi, ntigire icyo isigira uyihawe. Dore ko iyo biteye gutyo ubikora yibwira ko ibitekerezo bye ari byo by’ukuri gusa, utagenje nka we akaba ikivume n’uwo kurwanya. komeza… Ntugatinye gukora icyiza