Abamalayika Barinzi – Gukurikira Yezu Kristu

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 26 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Ku ya 02 Ukwakira 2013 – Umunsi mukuru w’Abamalayika Barinzi

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Bernard KANAYOGE

Abamalayika barinzi

Amasomo: Iyim 23,20-23a, Zaburi ya 90 (91), Matayo 18,1-5.10

Mu isezerano rya kera bakunze kuvuga kenshi ukuntu Abamalayika bagobotse abantu. Dufate nka Malayika Rafayile igihe aherekeje Tobi mu rugendo n’igihe Nyagasani Imana abwiye Musa ati : “Nzohereza Umumalayika imbere yawe” Naho muri Zaburi ya 91 turirimba tuti: « Kuko yagutegekeye Abamalayika be kukurinda mu nzira zawe zose. Bazagutwara mu biganza byabo, ngo ibirenge byawe bitazatsitara ku ibuye ». Na Yezu ubwe yavuze iby’Abamalayika ku byerekeye abana bato. « Mwirinde kugira uwo uwo musuzugura muri abo bato ; koko rero ndababwira ko mu ijuru Abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru”. Ni kuri uyu munsi rero, Kiliziya itwibutsa guhimbazaho Abamalayika barinzi bacu.

GUKURIKIRA YEZU KRISTU

( Hifashishijwe amasomo yo ku wa gatatu, 26 giharwe: Nehemiya 2,1-8; Luka 9, 57-62)

Twahamagariwe twese gukorera Imana. Guhera igihe twabatirijwe, twabaye abantu bashyashya, duhabwa n’ubutumwa bwo kumurikira abakiri mu mwijima. Iyo duhimbaza isakramentu rya Batisimu, hari indirimbo ijya yifashishwa aho babwira ubatijwe ubutumwa ahawe:

Nk’uko Yezu ari urumuri rw’isi, nawe genda umurikire abandi, umfashe kwemeza no gukiza imbaga y’abantu

Nubwo ubwo butumwa ari ubwa buri wese ariko hari n’umwihariko abakristu bamwe bagira:

Tubisuzume duhereye ku ivanjili y’uyu munsi:

  • NZAGUKURIKIRA AHO UZAJYA HOSE

Uyu muntu udahamagawe na Yezu, biragaragara ko hari aho yari asanzwe yaramubonye, akumva inyigisho ze, akabona ibitangaza yakoraga ku buryo igihe bari mu nzira atatinye kugaragaza amarangamutima ye abitewe n’ibyo azi kuri Yezu. Ariko ashobora kuba atarumvaga neza icyo bisobanuye gukurikira Yezu aho azajya hose. Ashobora kuba kandi, kimwe n’abandi benshi muri icyo gihe, yari atarumva Kristu Umucunguzi uwo ari we n’icyo bisaba mu kumukurikira ari nayo mpamvu Yezu amubwira ati “ imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.” Yezu ntakoresha imvugo ihutaza uwo muntu cyangwa ngo amucishe bugufi ahubwo aramumurikira amwereka ko gukurikira Yezu bijyanye n’umuhamagaro, kandi umuhamagaro ujyana no kumvira. Nibyo avuga ati “…. Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.” Mu by’ukuri, Yezu ntiyari yarabuze icumbi kuko Yozefu na Mariya bari bafite aho batuye hazwi, ariko kuko Yezu yabayeho muri bwa bwiyoroshye bujyanye no kumvira Imana Se, arereka uwifuza kumukurikira ko atakagombye kwibwira ko agiye kuba umuryohe ko ahubwo gukurikira Yezu ari nko kuba umugaragu uhora yumvira kandi uhora yiteguye kujya aho akenewe hose. Ni nkabyo Yezu yabwiye Yakobo na Yohani ati: “….ntimuzi icyo musaba…” ( Mt 20,22), igihe bamusabaga kuzicarana na we mu Ngoma ye. Muvandimwe, reka ugushaka kw’Imana kube ari ko gukorwa kuko ari Yo izi umugambi igufiteho n’ubutumwa yifuza ko wakora hano ku isi. Nta muntu witaba adahamagawe. “…. Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.” Biratwigisha kandi ko tugomba guhora tuzirikana tunafasha abakene kuko hari ubwo uwifite ashobora kwishimira intaho ye gusa akibagirwa “umwana w’umuntu”, umukene, umurwayi, imfungwa, umushonji kandi Yezu yishushanya n’abo bavandimwe baciye bugufi. “Umwana w’umuntu” azabona aho arambika umutwe mu buzima bwacu, igihe mu bwiyoroshye duciye bugufi nka yohani Batista uvuga ati “ni we ugomba gukura njye ngaca bugufi) bityo ukirinda gusuzugura umwe muri abo baciye bugufi.

  • NKURIKIRA.”… “reka abapfu bahambe abapfu babo, naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.”

Ni kenshi Yezu yakoresheje iri jambo rigaragara nk’iritegeka igihe yatoraga intumwa ze. (Ni uko ako kanya baramukurikira. Mt 4, 19). Uyu muntu wo mu Ivanjiri y’uyu munsi we afite impamvu atanga ituma adahita akurikira Yezu: “Reka mbanze njye guhamba data.” Yezu ati : “reka abapfu bahambe abapfu babo, naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.” Aha wagira ngo Yezu ntagira amarangamutima (Nyamara mwibuke ukuntu yaririjwe n’urupfu rwa Lazaro). Muri amwe mu mategeko agenga abaherezabitambo uko tuyasoma mu isezerano rya kera, mu gitabo cy’Abalevi hari aho badutekerereza imibereho bwite y’abaherezabitambo. “…ntazagire intumbi n’imwe yegera,n’iyo yaba iya se cyangwa iya nyina, kuko byamuviramo kwandura.” (Lev 21, 11). Yezu ntarwanya umugenzo mwiza wo gushyingura abacu cyangwa ngo atsimbarare kuri ayo mategeko arebana n’abaherezabitambo ahubwo aratwereka ko tutagomba guheranwa no kurangamira urupfu kuko bishobora kutwibagiza kunamuka ngo turangamire Ijuru. Inkuru nziza rero ni iy’ubuzima si iy’urupfu. Guhitamo Yezu, ni uguhitamo inkuru nziza y’ubuzima budakururuka busanga umwijima w’ urupfu ahubwo bwegereza nyirabwo urumuri n’ubutumwa bw’ukwizera. “Nkurikira, reka abapfu bahambe abapfu babo, naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.”Nta wundi watanga itegeko nk’iri ngiri uretse Imana yonyine. Mu bihe byo guherekeza ababyeyi bitabye Imana, hari ubwo havuka impaka n’amakimbirane ashingiye ku mitungo, hari ubwo abapfushije boshywa bagakora imihango ya gipagani, hari ubwo abasigaye basigara baryana. Uriya muntu agomba guhitamo. Imbere ye hari ingoma y’ijuru igaragarira muri Kristu, ku rundi ruhande sekibi irarekereje ngo yinjiirire mu bibazo n’ibyago bikomeye bibaho muri ubu buzima.

  • NZAGUKURIKIRA, ARIKO REKA MBANZE NJYE GUSEZERA KU BO MU RUGO

Uyu nawe nk’uwa mbere twumvise, ntabwo ari Yezu wamusabye kumukurikira.Ni nk’aho atuwemo n’ibyifuzo bivuguruzanya. Ku ruhande rumwe arifuza gukurikira Yezu, ku rundi ruhande arifuza kuba asubiye iwabo akamara igihe tutazi asezera hanyuma akazareba niba yazakurikira Yezu ikindi gihe! Byari kuruta iyo aza kuba yaricecekeye kuko n’ubundi ntawari ugize icyo amubaza. Ntawari kumuseka. Kwegurira Yezu ubuzima bwawe bwose kugira ngo umukorere utiziganya kandi udaharanira izindi nyungu usibye iz’uko ingoma y’ijuru yakogera hose ntibyahawe bose, ni umuhamagaro ku bo Imana yabigeneye. Abatari muri urwo rwego rw’ubutore bwo gukora mu muzabibu wa Nyagasani ubuzima bwabo bwose, Nyagasani afite ubundi butumwa abahamagarira nabwo bubafasha kwitagatifuriza mu buzima busanzwe igihe babifitiye ubushake.

  • UMUNTU WESE WATANGIYE GUHINGA AGASUBIZA AMASO INYUMA, UWO NTAKWIYE GUKORERA INGOMA Y’IMANA

Uyu muntu wa gatatu yagaragaje intege nkeya mu gufata icyemezo. Ntiyashoboye kwiyaka abantu n’ibintu ngo yegukire umurimo we ubwe yifuzaga gukora. Yateye intambwe, ikirenge kimwe acyerekeje mu muryango we, igisigaye inyuma kiri ku murongo Yezu Kristu ahagazeho kandi kirasusumira. Kutagira aho uhagaze birica kuko bisa n’aho biciye umuntu mo íbice. Twibuke ibyabaye ku mugore wa Loti wasohotse muri Sodoma ku bw’umubiri ariko ibitekerezo bye bikaguma muri uwo mugi (Intg 19, 26). Twibuke n’Abayisraheli bakumbuye ubuzima bwo mu Misiri igihe bari bageze mu butayu (Ibarura 11, 20).

Gukurikira Kristu no kumwamamaza bisaba kudaheranwa n’ibyahise kandi ugatera intambwe ubutarora inyuma nk’uko Pawulo mutagatifu abitugiramo inama: “Ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza.” (Fil. 3, 13)

Bavandimwe, gukurikira Yezu si ukugenda mu nzira y’igihogere ahubwo ni ukunyura mu irembo rifunganye. Kunyura ahafunganye bigusaba kugira ibyo usiga kugira ngo bitakubuza gutambuka. Buri wese niyumva umwanya afite atigaye cyangwa ngo agaye abandi akumva n’uruhare agomba kugira mu kubaka Kiliziya, tuzashobora kurokora roho nyinshi z’abendaga guheranwa na rukuruzi y’isi ishingiye ku bintu no ku bantu. Menya umwanya Nyagasani yagushyizemo kandi uwishimire.

Ukubwira ati nkurikira ni we” wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi avaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.” (Ef 4, 11)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho