Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 2 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 23 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA
Mu isomo rya mbere Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riratwereka aho ishyari rishobora kugeza abavandimwe cyangwa inshuti. Igihe Sawuli yari agejejwe kure n’abanzi ntiyari kugira ibitekerezo nk’ibyo afite ubu. Ikosa rya Sawuli ni irihe? Turebye nk’abantu twakwibwirako yarebaga kure. Kimwe n’abandi bami n’abandi bategeka b’iyi si yagombaga kurinda ubutegetsi bwe. Nta kuntu Dawudi atari kumutera ubwoba rero kuko yari azwi nk’intwari. Ikibazo Sawuli yari afite ni ukumenya ngo ubwami afite ni ubwande? Ese ashobora kuburinda n’ubwenge bwe n’imbaraga ze?
Imibare inyuranya n’imigambi y’Imana ntakavuro
Kamere muntu yibagirwa vuba “umurengwe ukaryana nk’inzara”, “ Ushize impumu akibagirwa icyamwirukansaga”. Sekibi acungira hafi buri gihe aho twagombye kubona icyiza akatwereka ikibi. None se buriya Sawuli ntiyakagombye kwishima ko mu muryango wa Israheli harimo intwari nka Dawudi.
Urugero rwo kubona ikiza ntitwigarurirwe n’ikibi turarusanga kwa Yonatani umuhungu wa Sawuli. Amagambo abwira umubyeyi we arerekana ko azi kubona icyiza ati wihemukira “ (….)Dawudi,kuko atigeze agucumuraho, ahubwo ibikorwa bye by’impangare bikaba byarakugiriye akamaro.”
Nongere ngire nti iyo Yonatani akora “kimuntu”, ni we wari gushaka kwica Dawudi mbere kuko bari mu kigero kimwe bityo akarinda ingoma yashoboraga kuzaragwa. Yonatani byose arabibonamo ukuboko kw’Imana ari nacyo gituma ashaka ko se akora igishimisha Imana.
Mu buzima bwacu kenshi dukora imibare tukaba ba “nzabuturuka aha nzabutura hariya”, hakaba ubwo iyo mibare iburamo Imana. Kimwe mu bitera amakimbirane hagati yacu ni iyo mibare. Hakaba ubwo biba kubyaza igihuru igihunyira. Kureba umuvandimwe ukamubonamo umwanzi uhoraho. Burya tubishatse ku rugero rwa Yonatani ibyo dupfa n’abavandimwe byaba impamvu yo gusingiza Imana. Uwo mutabona ibintu kimwe mugasingiza Imana yabahaye uburyo bunyuranye bwo gutekereza ngo mutunganye isi irusheho kuba nziza. Uwo mutanganya ubukungu mugashimira Imana ibaha uburyo bunyuranye ngo bamwe bafashe abandi. Uwo mutangana mu myaka mugashimira Imana yaremye igihe iduha kuvuka bamwe bakabanziriza abandi kugira ngo babibiteho, abakuru bagafasha abato mu rukundo. Uwo mudasa, mudatuye mu karere kamwe ,mutameze kimwe ku buryo ubwo aribwo bwose bibabere impamvu yo gusingiza Imana yaturemye nk’indabo zinyuranya amabara zigatera ubwiza bushimisha abazireba. None se urwango n’imigambi mibi nk’iya Sawuli bishingiye kuki? Burya impamvu zo kwangana no kwicana ntaho zishingiye. Iyaba uwo mwangana wamubonagamo ishusho y’Imana byibura ukishimira icyo. Twese tugasingiza Imana.
Twirohe kuri Yezu
Imana yo yatwoherereje umwana wayo ngo adukize uburwayi n’ubumuga bw’amoko yose. Mu ivanjili turumva Yezu ufite ububasha bukomeye , kumukoraho byari bihagije. Ahenshi mu ivanjili batubwira Yezu akiza indwara zinyuranye ariko bagera kuri roho mbi bagasa n’abazitandukanya n’izindi ndwara. Roho mbi zo mu ivanjili ya none zo ngo zateraga hejuru ngo “ Uri Umwana w’Imana”. Abari bafite izo roho mbi ngo barambararaga imbere ye. Kurambarara ntabwo ari nk’uko tujya tubona mu isengesho ryo gukiza aho bamwe batigiswa na roho mbi baryama hasi. Aha ni ukurambarara “ se prosterner”, byo kumuha icyubahiro byerekanwa n’ariya magambo bongeragaho.
Bavandimwe roho mbi ziriyoberanya zigeza n’aho ziramya Yezu. Hari igihe twakwihenda twibwirako roho mbi ari ziriya zitigisa abantu bakitura hasi gusa. No mu Kiliziya abahanzweho bazamo bakarambarara bagahanika amajwi bakavuga izina ry’Imana. Aha bitwereke ko roho mbi ari umwanzi ukomeye kandi uzi kwiyoberanya. Dusabe Umwami wacu Yezu uzicecekesha ngo akomeze atwunamure, aduhe n’imbaraga zo kumumenya. Ntakindi cyadukiza uretse kumusanga tukamukoraho.
Padiri Charles HAKORIMANA