Amasomo yo ku wa gatatu [26 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 23′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 23,20-23a

Dore nohereje umumalayika imbere yawe, kugira ngo akurinde mu rugendo, maze azakwinjize mu gihugu naguteguriye. Witonde kandi wumve ijwi rye: ntuzamubere intumva, kuko atakwihanganira igicumuro cyawe, ubwo ambereye mu cyimbo. Naho niwumva ijwi rye, ugakurikiza ibyo mvuze, nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe. Umumalayika wanjye azakugenda imbere[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 90 (91)’]

Zaburi ya 90 (91),12, 3-4, 5-6, 10-11

Bazagutwara mu maboko yabo,

ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye;

Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni,

anagukize icyorezo kirimbura imbaga.

Azagutwikiriza amababa ye,

maze uzahungire mu nsi y’amoya ye;

ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.

Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro,

cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa,

icyorezo cyubikiye mu mwijima,

cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu.

icyago ntikizagushyikira,

n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe,

kuko yategetse abamalayika be

kukurinda mu nzira zawe zose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le