Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 1,1-7
Nimukunde ubutabera, mwebwe bategetsi b’isi ,
muzirikane Nyagasani mu buryo buboneye,
mumushakashake n’umutima utaryarya,
kuko yiyereka abantu batamwinja,
akigaragariza abatamwima ukwemera kwabo.
Koko ibitekerezo bitaboneye bicisha ukubiri n’Imana,
maze Nyir’ububasha akamwaza ibipfamutima bimwiyenzaho.
Ubuhanga ntibwinjira mu mutima ugira nabi,
ntibutura mu mubiri ushikamiwe n’icyaha ,
kuko Umwuka mutagatifu wo ujijura, uhunga uburiganya,
ukagendera kure ibitekerezo bihubutse,
akarengane kaba gahingutse, ugapfukiranwa.
Ubuhanga ni umwuka ugwira abantu neza,
ariko ntibiwubuza guhanira umuntu amagambo ye atuka Imana,
kuko Imana ari yo imuzi wese uko yakabaye,
igacengera umutima we ikurikije ukuri
kandi igatega amatwi amagambo amuva mu kanwa.
Ni koko, umwuka wa Nyagasani usendereye isi,
maze wo ubumbatiye ibintu byose, ukamenya n’ibivuzwe byose.
Zaburi ya 138 (139),1-2.5a.3-4.7-8.9-10.
Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;
iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,
imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;
iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza,
mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.
Ijambo riba ritarangera ku rurimi,
woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose.
Najya hehe kure y’uruhanga rwawe?
Nahungira hehe kure y’amaso yawe?
N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari!
N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari!
N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,
maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja,
n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,
indyo yawe ntigire ubwo indekura.