Amasomo yo ku wa gatanu [23 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1 Tomote 1′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote 1, 1-2.12-14

Bavandimwe, dore ijambo rigomba kwizerwa: ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana, kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha. Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite. Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe, bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu. Ibyo mbikwandikiye nizera ko nzaza vuba nkagusanga.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 15 (16)’]

Zaburi ya 15 (16),1-2a.5, 7-8, 2b.11

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye,

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi.

Ndashimira Uhoraho ungira inama,

ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe!»

Uzamenyesha inzira y’ubugingo;

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le