“ Hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushanya”

Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icyumweru cya 2 cya Adiventi, 2013

Ku ya 14 Ukuboza 2013 – Umunsi wa Mutagatifu Yohani w’Umusaraba, umwalimu wa Kiliziya

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Turitegura guhimbaza Umunsi Mukuru wa Noheli, liturujiya ikadutegurira amasomo atwereka uko igihe Nyagasani Yezu aje byari bimeze. Bari muri Adventi, bari bategereje . Muri uko gutegereza hakaba ibimenyetso bagombaga gukurikira biri mu Byanditswe bitagatatifu. “Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi” (Mal 3,23). Mu Ivanjili ya none Intumwa zibajije Yezu ibya Eliya wagombaga kubanziriza Umukiza. Ni ukuvuga ko kimwe n’abandi bayisraheli, Intumwa zari zigishidikanya ko Yezu yaba ariwe Mukiza, zigendeye ku bimenyetso byagombaga kubanza kwigaragaza.

Kuki Eliya batamumenye?

Yezu ati “ Eliya yaraje , nyamara ntibamumenye,ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye” (Mt 17,12). Eliya yabaye umuhanuzi ukomeye , Ibyanditswe bitubwira ko yajyanywe mu ijuru mu igare ry’umuriro ku buryo bw’agatangaza ( 2 Bami 2,11-13). Ibi byatumaga abari bategereje integuza y’Umukiza bibwirako hazaza umuhanuzi ukora ibitangaza bidasanzwe ku rugero rwa Eliya, twibuka cyane ku musozi wa Karumeli ( 1 Bami 18, 20-40). Umuhanuzi ukora ibitangaza byemeza abantu, bibonekera bose. Mu by’ukuri bari bategereje ibitangaza. Mu buhanuzi bwinshi Eliya yatanze, bibukaga cyane cyane ibitangaza. Bibagirwa ko ibitangaza bya Eliya, byari ibimenyetso bigararagaza ububasha bw’Uhoraho bwakoreshaga uwo muhanuzi. Aho gutinda ku butumwa bw’Uhoraho, bagatinda ku bimenyetso bibuherekeza. “ Niba Uhoraho ari we Mana, nimumukurikire; niba kandi ari Behali abe ariwe mukurikira!” ( 1Bami 18,21b). Ibitangaza Eliya yakoze ku musozi wa Karumeli ni ikimenyetso cy’uko Uhoraho ariwe Mana, ibyo nibyo Abayisraheli bagombaga kugumana. Icyo igitangaza gishushanya. Siko byagenze bagumanye cyane ibimenyetso, bibagirwa icyo bishushanya.

Igihe Yohani aje yavugaga nk’ibya Eliya: kumenya Imana y’ukuri, bagakora ibikorwa nk’iby’abazi Imana ati “ Nimwisubireho kuko Ingoma y’Ijuru yegereje”, (Mt 3,2) aha kuvuga Ijuru n’uko Abayahudi batinyaga kuvuga Imana cyangwa “Uhuraho”, bakavuga “Ijuru” cyangwa “Umusumbabyose”. Aravuga nk’ibya Eliya , ubwo yababuzaga kujarajara bashakisha, bakurikira izindi mana zibajyana mu bicumuro ( 1 Bami 18,21 a).

Tumenya integuza za Yezu?

Natwe turategereje, kandi kimwe n’igihe aje ubwa mbere, Yezu adutumaho integuza zinyuranye ngo zidufashe kwitegura, ngo dutegure amayira ye. Abatubwira ko Uhoraho ari Imana y’urukundo , amahoro n’impuhwe, ko niba duharanira Ingoma y’Ijuru tugomba gusa n’iyo Mana aho turabumva? Abatubwira guhinduka tukareka kujarajara, tukareka imigenzereze mibi turabumva? Turababona? Cyangwa dukekako bahanzweho? Bimwe mubyatumye Yohani bamupinga nuko yari yambaye n’uko yabagaho byari bitandukanye n’ibyari bimenyerewe bituma bamwita umusazi. Hari ubwo twakwibwira ko abavuga iby’Imana bagomba kwisanisha n’abandi bose kugira ngo bumvwe.

Mu bihe byose abantu twikundira ibitangaza tukaba twakwibagirwa ubikora,Imana.

Muri iki gihe cya Adventi twongere tuzirikane uwo dukurikiye ko ariwe ugenga byose. Ibitangaza akora mu mibereho yacu ni ibimenyetso tugomba kurenga tukamugeraho. Ntitugarukire ku bimenyetso gusa. Aka wa musaza babwiye ko ajya i Kigali- ubwo yari agitangira kumenya gusoma- ageze ahari icyapa cyanditseho “Kigali”, yicaraho ati ubu nahageze.

Dusabirane gutegura amayira ya Nyagasani mu mibereho yacu, mu ngo zacu , tuzirikana kwerekeza ku cy’ibanze. Aho guhera inyuma. “ Hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushanya”.

Padiri Charles Hakorimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho