Ijambo ry’Imana ntirigenda amara masa

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo, C:

Ku ya 19 Gashyantare 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 55, 10-11; 2º.Mt 6, 7-15

Ijambo ry’Imana ntirigenda amara masa

Twibuka ko ku cyumweru YEZU yatubwiye ko umuntu adatungwa n’umugati gusa. Yashakaga kudushishikariza guharanira n’umugati utanga ubugingo bw’iteka. Ejo bwo yatubwiye ko intungane ari zo zizajya muri ubwo bugingo bw’iteka. Hari abantu bibaza niba umuntu wabatijwe ashobora kubura ubugingo bw’iteka kandi yarigishijwe Inkuru Nziza agasobanurirwa ibijyanye n’ijuru n’umuriro! Uwabatijwe ntashobora kujya mu muriro w’iteka igihe cyose yihatira kuzanzamuka mu bitotsi by’urupfu agakurikiza Ijambo ry’Imana. Igihe cyose hari abantu bigomwa byose bagamije kwamamaza YEZU KRISTU igihe n’imburagihe kandi ari na ko bagaragaza injyana mu mvugo n’ingiro, hari abantu bakira umukiro bakarokoka umuriro w’iteka.

Hari igihe twibaza impamvu abapadiri bahora bigisha Ijambo ry’Imana ariko hagakomeza kuboneka ababatijwe bakivanga amasaka n’amasakaramentu; impamvu hirya no hino humvikana inyigisho nyinshi zishingiye ku Ijambo ry’Imana ariko hakanga mu isi hakagaragara ibikorwa by’urukozasoni; Ese ukuri k’uko Ijambo ry’Imana ridasubirirayo aho kwaba atari ko? Aha tuhasanga amayobera y’ubuyobe (le mystère de l’iniquité). Tuzi ko na YEZU KRISTU ubwe yigishije ku buryo butandukanye n’ubw’abafarizayi ariko abamukurikiye ni bake cyane. Uko biri kose, icy’ingenzi ni uko abigisha babikorana umutima wunze ubumwe na KRISTU, abasenga bagasenga bazi neza icyo bashaka, ibindi byose ni Nyagasani wenyine ubizi.

Kimwe mu bituma Ijambo ry’Imana ritadusagambamo, ni imisengere y’intica ntikize! Uko YEZU yabidusobanuriye mu Ivanjiri, hari igihe isengesho ryacu riba iryo gusukiranya amagambo gusa kandi tukanasenga gusa twerekeje amaso ku by’isi twishakira mu gihe umutima ukinguriye ijuru utaturangwaho ! Nk’isengesho rya Dawe uri mu ijuru rivugwa kenshi ariko wagira ngo ni Sekibi itubuza kuzirikana buri ngingo y’iryo sengesho no kuyicengezamo.

Dusabire ababatijwe bose gukunda byimazeyo YEZU KRISTU, bamutege amatwi kandi bagane umuryango w’ijuru nta bwoba. Dusabire abigisha Ijambo ry’Imana babikore bunze ubumwe na KRISTU. Umusaruro w’Ijambo ry’Imana uzakomeza kuboneka kandi abazemera kumurikirwa n’Inkuru Nziza n’ubuhamya bwa bagenzi babo, na bo bazera imbuto nyinshi.

YEZU KRISTU AKUZWE MU BUZIMA BWACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho