Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C

Ku wa 28 Mutarama 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera (Mk 3,22-30)

Bavandimwe, Ivanjili tumaze kumva, iratugezaho impaka zakurikiye igitangaza Yezu yakoze cyo kwirukana roho mbi ; abigishamategeko bakanga kucyakira, ndetse bakiha kumutuka ku mugaragaro ngo yahanzweho na Belizebuli, ko ari we yirukanisha roho mbi.

Biramenyerewe ko bariya bigishamategeko barwanya Yezu bivuye inyuma. Uyu munsi ho birakomeye. Abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu, ku cyicaro gikuru cy’idini y’Abayahudi. Ikirego barega Yezu kirakomeye. Baravuga ko Yezu ari umukozi wa Sekibi! Muzi ko Belizebuli ari rimwe mu mazina ya Shitani.

Aho uburiganya bwa bariya bigishamategeko bushingiye ni uko badahakana ko Yezu yakoze igitangaza cyo kwirukana roho mbi. Bararega Yezu ko akoresha ububasha butavuye ku Mana. Ngo yirukanisha roho mbi ububasha bwa shitani. Mu yandi magambo ni nk’aho shitani yiyirukana.

Yezu ntiyihanganira kiriya gitutsi gikomeye. Arakoresha umugani kugira ngo afashe bariya bigishamategeko gutekereza bahereye ku ngero zo mu buzima bwa buri munsi. Yezu arabaha urugero rw’ingoma yibyayemo amahari, ni ukuvuga yacitsemo ibice. Ntishobora gukomera ; irasenyuka. Ndetse n’umuryango wabyaye amahari, nawo ntushobora gukomera. Ati “Sekibi niba yirwanya, ake kashobotse, byayirangiranye”.

Yezu arabaha urundi rugero: ati «Nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye». Nta bindi bisobanuro. Uru rugero rurumvikana neza. Mu yandi magambo, Yezu arimo gusahura inzu ya Shitani, wibwiraga ko ari « umunyamaboko ». Umutsindo we kuri Sekibi, Sekinyoma urakomoka ku kuba yarangije kumuboha. Bitandukanye kure n’ibyo abigishamategeko bavuga. Yezu Umukiza aratsiratsiza ingoma ya Sekibi. Mwibuke urusaku rwa roho mbi iyo Yezu agiye kuzirukana mu bantu bahanzweho : “Uradushaka ho iki Yezu w’i Nazareti? Wazanywe no kuturimbura?” (Mk 1,24). Yezu agaruye ibintu mu murongo wabyo. Yezu ntakorera Shitani ahubwo arayirwanya kandi yarayitsinze.

Yezu arasoza aburira bariya bamurwanya. Imbabazi z’Imana zigenewe abantu bose. Abana b’abantu bazakizwa ibyaha bakoze. « Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu, ntabwo azagirirwa imabazi bibaho ; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka»( Mk 3 ,29). Aya magambo yavuzweho binshi kandi yandikwaho byinshi. Bibajije kiriya cyaha cyo gutuka Roho Mutagatifu kitababarirwa. Hakozwe amalisti y’ibyaha bikomeye kurusha ibindi. Nyamara nta cyaha kitababrirwa babonye. «Nta cyaha Nyagasani atababarira» nk’uko ya ndirimbo ibivuga. Tugerageze gusobanukirwa n’amagambo ya Yezu tutayatandukanyije n’ibiyabanziriza n’ibiyakurikira. «Yezu yababwiye ibyo, abitewe n’uko bavugaga ngo « yahanzweho na roho mbi» (3,30). Abigishamategeko bifitemo uburiganya bugeza aho aho bitirira Shitani igikorwa kuvuye kuri Roho Mutagatifu. Tuzi ko Yezu yatangiye ubutumwa bwe yuzuye Roho w’Imana. Igihe abatijwe, Roho w’Imana yamumanukiyeho amugumamo. Niwe umukoresha iyo abohora abantu ku bucakara bwa Sekibi. Kuvuga ko Yezu wirukana roho mbi ari umukozi wa roho mbi ni ukunangira umutima. Ni ukwanga kwakira imbabazi Imana iduha ku buntu. Imana yubaha ubwigenge bwacu ntawe ibabarira ku gahato. Kwanga kwakira imbabazi z’Imana twavuga ko ari byo gutuka Roho Mutagatifu, ni cyo cyaha kitababarirwa.

Bavandimwe Yezu yatsinze Sekibi bidasubirwaho igihe apfiriye ku musaraba akazuka ku munsi wa gatatu. Niba dushaka gutsinda, twunge ubumwe na Yezu watsinze. Dusabe ingabire yo kumenya neza Yezu uwo ari we, kumwemera no kwakira umukiro atuzaniye. Aradutegereje mu isakramentu ry’Imbabazi (Penetensiya) ndetse no mu yandi masakramentu. Twinangira umutima nka bariya bigishamategeko ngo twigire ba «nyirandabizi». Nta gushaka izindi nzira zo gukira ibyaha kandi Yezu yaraduharuriye umuhanda. Uwunyuzemo azatsinda, azagere ku bugingo bw’iteka. Twasabira n’ingo kurangwa n’ubumwe, tutibagiwe Kiliziya n’igihugu cyacu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho