Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,1-13
Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, n’iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani . . . Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?» Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo
‘Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa,
naho imitima yabo indi kure.
Icyubahiro bampa ni amanjwe:
inyigisho bigisha ni amategeko
y’abantu gusa.’
Murenga ku itegeko ry’Imana, mukibanda ku muco w’abantu.» Maze arababwira ati «Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umucokarande wanyu. Dore Musa yaravuze ati ‘Jya wubaha so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina, azacirwa urwo gupfa.’ Naho mwe mukavuga ngo ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani», ari byo kuvuga ituro ry’Imana, mumwemerera kutagira icyo afashisha se cyangwa nyina; bityo mukavuguruza ijambo ry’Imana mwitwaza umucokarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.»