Kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 2 gisanzwe C, 

Ku wa 21 Mutarama 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Heb 5, 1-10; 2º.Mk 2, 18-22

Kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika

Dukomeje gusabira ubumwe bw’abemera KRISTU. Ubwo bumwe bubangamiwe cyane n’abatarasobanukirwa bagihuzagurika. Mu bice byose barahari. Kera cyane hagiye hagaragara no muri Kiliziya Nyobozi ubwayo uburyo bwo guhuzagurika. Aho amagingo ageze aha, tubona Umutwe n’Umutware wa Kiliziya akomeza kudusobanurira kugira ngo ibyo twarazwe n’Ababyeyi ba Kiliziya tubikomereho kandi tubyigishe n’abandi.

Isomo rya mbere ryatubwiye ko umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu akaberaho kubafasha mu mubano wabo n’Imana Data Ushoborabyose. Uwanditse iyi baruwa yahereye ku migirire yo mu Isezerano rya Kera kugira ngo yumvikanishe ko KRISTU yaje ari We wuzuza ibya kera byose. Ni We Muherezabitambo Mukuru kuko yitanzeho igitambo. Na We yarababaye kandi atakambira Data kuko ari we wenyine washoboraga kumurokora urupfu.

Ni We wenyine tugomba kwigiraho. Hari abayoboke batari bake mu madini anyuranye bashaka kwihambira ku mihango n’imiziririzo bya Kera. Icyo bakwiye kwibutswa, ni ukurebera byose kuri KRISTU. Nka bariya bakekaga ko imigirire yo kubahiriza ugusiba kw’aba kera ifite akamaro kurusha kugendana na KRISTU! Bibwiraga ko igishishikaje, ari ugusiba kurya nk’uko abigishwa ba Yohani Batisita n’Abafarizayi babigenzaga. Bambaye imyenda ishaje kandi binywera divayi ishaje mu masaho ashaje. Ni ibigereranyo YEZU akoresha ashaka kubabwira ko igihe cyageze kugira ngo bareke kuremekanya imyambaro ishaje n’igitambaro gishya, bareke gushyira divayi nshya mu masaho ashaje.

YEZU KRISTU yaje kuvugurura no kumvikanisha neza byose. Kumwumvira, kugendana na we, kumwemera, ni yo nzira iduhamisha mu KURI kwe. Kandi uko KURI kwe yakuraze intumwa ze muri Kiliziya. Ibibazo byabaye mu mateka ya Kiliziya bikadukururira ishyano ry’ umwitandukanye, dukwiye kubyiga no kubizirikana kugira ngo dukomeze inzira yo gushaka UKURI kuzaduhuriza mu bumwe bw’Uduhamagarira kubana na We iteka ryose.

Dusabire abayobozi ba Kiliziya guhora bihatira kunga ubumwe na KRISTU, kwicuza ibyaha byabo no guharanira ubutagatifu kugira ngo bakomeze gufasha abandi banyantege nke kwivugurura no gukataza bagana ijuru. Inzira nziza yabo si iyo kwishushanya n’abatarasobanukirwa bagihuzaurika, si iyo gusangira ibyaha n’abo bashinzwe kuyobora. Icyo bagomba kwihatira ni ukwerekana ko n’ubwo twese turi abantu dushobora gukizwa na YEZU KRISTU. Ni cyo cyamuzanye. Ni cyo abatuma kugaragariza abo bahura na bo bose.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho