Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 2, Igisibo 2014
Ku ya 20 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Alexis MANIRAGABA
Amasomo: Yeremiya 17,5-10, Zaburi ya 1; Ivanjili ya Luka 16,19-31
Bavandimwe, dukomeje igihe cy’igisibo aho turarikirwa kubura amaso y’umubiri n’umutima ngo tumenye Uw’ingenzi n’icy’ingenzi, Uw’ibanze n’icy’ibanze mu buzima bwacu ndetse n’aho tugomba gushyira amizero yacu. Igihe cy’igisibo kidutegurira guhimbaza uko bikwiye ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu. Ni igihe kidufasha kuzirikana ko ari ubuvume n’ibyago ndetse n’urupfu gushyira amiringiro mu bantu n’ibintu. Nibyo tuzirikana uyu munsi.
* Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu….ariko arahirwa uwiringira Imana!
Bavandimwe, umuhanuzi Yeremiya yatwibukije ikintu gikomeye kandi cyubaka ubuzima: “amirigiro yacu ni ayahe? Ashyingiye he? Ashyingiye kuki? Atwerekeza he?” Ibi bibazo bituma twongera kwibaza impamvu abantu tugomba kugira icyo twiringira, icyo twizera. Bavandimwe, umuntu ntashobora kubaho ntacyo yashyizemo amizero kuko imiterere ya muntu ni uko iteye. Imana yaturemanye umutima wo guhora turarikiye kandi duharanira icyiza kurushaho no kubaho neza mu mahoro, ibyishimo n’umunezero. Ariko ibi byose ntitwabigeraho tutabishakiye ku isoko nyayo yabyo. Ndavuga ku Mana Nzima; aho ku bitega ku bantu no ku bintu. Kuko abantu n’ibintu birahindagurika ndetse wareba nabi bikaguhindaganya. Ibintu bihuza bamwe ariko ababiryaniramo bakaba benshi kuko hari n’ibyo badashobora cyangwa se batifuza no gusangira. Kubera ko umuntu ari umunyatege nke, ntashobora kubaho ntacyo yemera kandi yizera, iyo atabyerekeje ku Mana, abyerekeza ku bigirwamana: ku bantu n’ibintu. Ndetse yigira ingunge akiyemera cg se akumva ko yigize, yibeshejeho: akiringira imbaraga ze n’ubushobozi bwe. Nyamara Umuhanuzi Yeremiya ati “uyu ni ikivume kandi ahora ari ikirumbo”. Naho uwiringiye Imana, Imana imubera ikiramiro akera imbuto nyinshi, nziza kandi ziryoshye.
Bavandimwe, iki gisibo kidufashe kongera gusuzuma ukwemera kwacu n’amizero yacu muri Nyagasani cyane cyane tugeze ahakomeye. Niho umuntu ashakishiriza hirya no hino no mu byamukoraho. Bityo n’Imana yari yiringiye akayihakana cyangwa se akavangavanga. Akajya mu bapfu n’abapfumu, akiringira abanyabitangaza n’abigize umukiza n’abahanuzi. Akishingikiriza abanyamaboko n’ibikomangoma by’iyi si; akemera kwigura no kwigurisha kubera amaco y’inda, ibyubahiro no kwirwanaho. Mbese akanga kwiteranya n’abantu ahubwo agahitamo kwivumbura ku Mana nyamara ari Yo imukunda kdi imurengera. Birababaje! Ariko bitera agahinda kurushaho kubona umuntu arwanira ko abantu bamwemera, bamwumvira, bamuyoboka aho kuyoboka Imana. Nyamara amateka y’ubuzima bwa muntu n’ay’isi atwigisha byinshi byadufasha kubona ukuboko kw’Imana igomba kwiringirwa kuruta abantu n’ibintu. Ndetse na Pawulo aduhamiriza ko “ukwizera ntigutamaza” (Rom 5,5) kandi nta mahirwe yandi umuntu yagira atari ku Mana izi uko tuzamera (Zab 16,2.5-6). Kandi byose bihira abakunda Imana n’abakunda abantu bagiriye Imana.
* Tugomba gukundana : kuko nitudahuzwa n’ubu buzima ntituzahuzwa n’urupfu!
Bavandimwe, ibi biri mubyo tuzirikana mu Ivanjili y’uyu munsi itubwira iby’umukungu utazwi n’umukene witwa Lazaro. Ari umukungu yarapfuye, ari umukene arapfa; ariko umwe apfira guhambwa no kubabara, undi ajya mu byishimo hamwe na Aburahamu. Bamwe bashobora kwibwira ko igihano cyahawe uyu mukungu cyamutunguye cyangwa se ko ari akarengane kuko ntaho batubwira ko yasenze ibigirwamana, ko yishe umuntu, ko yibye, ko yasambanye n’ibindi byaha twafashe mu mutwe. Nyamara siko bimeze kuko ayo mategeko yose tuzi ashingiye ku itegeko rimwe rivuga ngo “uzakunde Nyagasani Imana yawe…na mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
Uyu mukungu (utazwi yaba buri wese muri twe) yazize kugira urukundo rukekuko urukundo ni ukwitanga, ukitangira abandi; ni ukumenya undi ndetse ukishira mu mwanya we. Ingingo y’urukundo niyo tuzacirirwaho urubanza rwa nyuma ubwo Umwami azatubwira ati “mwamariye iki igihe ‘nari nshonje, mfite inyota, ndi umugenzi, nambaye ubusa, ndwaye, ndi imbohe’” (Mt 25,3546). Muri make urukundo rutuma tubona Imana mu muvandimwe wacu bityo akababaro ke kakaba akababaro kacu, n’ibyishimo bye bikaba ibyishimo byacu. Uriya mukungu yazize ubuhumyi bwe (bw’umutima n’ubw’umubiri) bwo kutabona Imana, bwo kutumva ko abantu ari magirirane, no kutumva ko buri wese azabazwa mugenzi we. Bityo rero ntabwo uyu mukire yahanwe kuko yari umukire ndetse n’umukene ntiyagiye mu ikuzo kuko yari umukene. Kuko hari abakire n’abategetsi dufite mu mubare w’abatagatifu. Ariko rero ibintu bishobora kubera bamwe intandaro yo gutwarwa nabyo; ariko kandi ushobora no gutindahara ugatuka Imana, ukanduranya, ugatera abandi gucumura. Nicyo gituma ntawe ugomba kwiratana ubukire cyangwa se ubukene bw’ibintu n’abantu. Abakene nabo bagomba gushyiraho akabo aho guhora basabiriza kuko hahirwa abakene ku mutima. Ubukene bwo tuburwanye ariko umukene tumube hafi, tumuzahure! Abakire nabo bamenye kandi bafashe abakene kuko abantu turi abavandimwe kandi ibyo Imana yaturemeye biraduhagije twese ariko hari abashaka kubyikubira no gukizwa n’imitsi y’abandi. Abafite ibirenze ibyo bakeneye ntabwo aba ari ibyabo. Gufasha umukene rero ntabwo ari impuhwe gusa ahubwo ni n’inshingano (soma Sirak 29,9.12; Ivug 15,7-11).
Bavandimwe, tumenye gukoresha neza ubukungu n’impano dufite hano ku isi n’ubwo abantu tutanyurwa. Usanga abantu benshi baganya ngo byose ntakigenda: abatindi n’abakene bakaganya; abibeshejeho n’abakire bakarira; abakungu n’abaherwe bagahangayika, ntibasinzire kuko aho ubukungu bwabo buri ariho bashyize umutima wabo. Bikababaza kumva hari umuntu uvuze ko ntacyo Imana yamuhaye uretse umuruho, ibyago n’amakuba. Akirengagiza ko adashobora kwijujuta atariho. N’uwibwira ko adafite ibintu, yakwemera ko Nyagasani yamuhaye ubuzima kandi ko amubeshejeho. Ibi mbivugiye ko hari abavuga ko ntacyo baha abakene biyumvisha ko nabo bakennye ndetse bakwiye gufashwa nabo. Ibi ni ugukabya kuko ubukene bwa mbere ni ubw’umutima n’urukundo. Ibi bigaragazwa n’uko abatanga neza si uko baba bafite byinshi ahubwo baba bafite umutima mwiza, umutima wagutse kandi w’impuhwe.
Bavandimwe, mu gisibo dutozwa gusenga, gusiba no kugaragaza ibikorwa by’urukundo. Buri wese asabwa gusangira n’abandi no kugoboka abadukeneye kuko ni benshi kandi bari kwinshi. Dushimire Nyagasani utubeshaho ngo tubana na We kandi twiteganyiriza kuzabana na We. Twe nta rwitwazo ngo dukeneye bene wacu bazutse ngo batuburire kuko Yezu Kristu, umuzukambere mu bapfuye, akwiye kutwemeza byose. Dufite kandi Kiliziya itwereka amategeko tugomba gukurikiza, amasakaramentu tugomba guhabwa n’amasengesho tugomba kuvuga. Tubumve kandi tubumvire. Umubyeyi Mariya adusabire iteka. Amen
Padiri Alexis MANIRAGABA
Seminari Nkuru, Rutongo