Amasomo yo ku wa Kabiri, Icya 12 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 13, 2.5-18

Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza. Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema. Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga. Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. – Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. – Abramu abwira Loti ati «Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. Mbese nturora iki gihugu cyose ? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso.» , Loti aterera amaso abona ikibaya cyose cya Yorudani, n’uko cyatembaga amazi impande zose. – Ibyo byabaye igihe Uhoraho yari atararimbura Sodoma na Gomora ; muri icyo gihe icyo kibaya kugeza kuri Sowari cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho, kimwe n’igihugu cya Misiri. Loti yihitiramo ikibaya cyose cya Yorudani, agenda rero agana iburasirazuba. Batandukana batyo. Abramu we atura mu gihugu cya Kanahani, naho Loti atura mu migi y’icyo kibaya, amahema ye ayashinga hafi ya. Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho. Loti amaze gutandukana na Abramu, Uhoraho abwira Abramu ati « Ubura amaso uhereye aho uri, maze urebe mu majyaruguru no mu majyepfo, urebe mu burasirazuba no mu burengero bwaryo. Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe. Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi ? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara ! Haguruka utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko nkiguhaye.» Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro.

Zaburi ya 14 (15), 1a.2, 3bc-4ab, 4cd.5

R/ Nyagasani, intungane izatura mu Ngoro yawe.

Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

agakurikiza ubutabera,

kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

 

Ntagirire abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho.

 

Icyo yarahiriye n’aho cyamugwa nabi, nta bwo yivuguruza,

iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,

ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese azahora ari indatsimburwa.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 7, 6.12-14

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « lkintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube : hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha. Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire: ngayo Amategcko n’Abahanuzi. Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake !»

Publié le