Mwitondere uburyo mwumva aya magambo

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 25 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 23 Nzeli 2013 – Turahimbaza Mutagatifu Padre Pio

Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ezr 1, 1-6Lk 8, 16-18

Ayo ni amagambo ya YEZU KRISTU agomba kwitonderwa. Kumva Inkuru Nziza ye, ni amahirwe abatuye isi yose bagize. YEZU KRISTU yaje azaniye isi yose Agakiza. Ijambo rye ni ukuri. Uko Kuri kugomba gutangazwa. Ukumva wese aragukurikiza kuko Ukuri ni na ko kugeza ku Mukiro nk’uko ejo Pawulo intumwa yatubwiye ko Imana ishaka ko abantu bose bakira kandi bakamenya Ukuri. Uko Kuri ni YEZU KRISTU. Hanze ye, nta kuri guhari. Ugize amahirwe akamubwirwa, iyo yemera ko yaremwe mu ishusho ry’Imana, nta kabuza, ashimishwa n’ibyo abwirwa ku buzima bw’Umucunguzi akiyumvamo inyota n’ubushake bwo kumukurikiza. Utarigeze yumva Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, we nta rubanza twamucira, ni Imana igira impuhwe izi uko ibye biteye.

Ikindi kiranga umuntu ufite ishema ryo kuba umwana w’Imana waremwe mu ishusho ryayo, ni uguhora akereye gutangaza ibyiza yamenyeshejwe bya YEZU KRISTU. Ahora yumva atuwemo n’urumuri nyarumuri atagomba gupfukirana. Nta mukristu ushobora kugenda yubitse umutwe afite ipfunwe, ntashobora guhishahisha ibintu byiza byamugiriye akamaro. Agenda yemye kuko nta kintu kindi kiba kikimuheza mu mwijima cyangwa ku bucakara ubwo ari bwo bwose. Muri rusange, imbaraga zo gutuma abantu bava mu mwijima bakarangamira urumuri tubereka si iza kimuntu gusa. Hari ibihe by’amateka ubona ko Imana ubwayo yakoresheje ibitangaza abantu ndetse bahoze bayirwanya kugira ngo irokore umuryango wayo. Mu kinyejana cya gatandatu mbere ya YEZU KRISTU, Imana ubwayo yakoresheje umwami Sirusi atanga uburenganzira busesuye bwo kongera kubaka ingoro y’Imana yari yarasenywe na Nabukodonozoro umwami wa Babiloniya aheza abayahudi mu bucakara bw’ibigirwamana abapfukirana ababuza kongera kwinyagambura basingiza Uhoraho Imana ya Isiraheli.

Mu mateka y’Isezerano Rishya, na ho huzuyemo ibimenyetso byinshi Imana yagiye ikorera ku bantu kugira ngo bamamaze ikuzo ryayo. Abavugwa muri Bibiliya mu mateka ya Kiliziya kuva igitangira turabazi. Hari n’abandi, abatagatifu, na bo bagiye bagaragarwaho n’imbaraga zidasanzwe mu byo gutangaza Urumuri bakiriye. Si abo mu bihe bya kera gusa, hari n’abantu ba vuba batwegereye rwose.

Twavuga nka Mutagatifu PIYO duhimbaza none. Uwo muvandimwe yabaye intwari yabyirukiye gutsinda bitewe ariko n’umugambi Imana yari yaramuteguriye kuzayihesha ikuzo mu bihe bya vuba. Abantu benshi bazi amateka y’uwo mupadiri w’umufaransisikani wavukiye i PIETRALCHINA mu Butaliyani mu w’1887. Yagize amateka maremare y’umuhamagaro we, birazwi ko kuva akiri akana yakundaga ibintu by’Imana cyane, misa n’andi masakaramentu. Amaze guhabwa ubupadiri, yaritanze cyane mu butumwa ahitwa San Giovanni Rotondo. Yakundaga isengesho rya Misa, agashengerera YEZU cyane ku buryo misa ye yamaraga igihe kirekire kuko yanyuzagamo agatangarira YEZU muri Ukarisitiya agahimbarwa bigatinda. Abayoboke bamwe bakomeje kwimyoza biza no kumuviramo guhagarikwa n’abamukuriye mu gihe cy’imyaka cumi yose! Urumuri yari yifitemo ntirwigeze rutabikwa mu nsi y’ikibo, ahubwo yakomeje kugaragaza imbaraga za roho mu kuyobora aabakristu benshi cyane bo mu mpande zose z’isi. Yatangaga Penetensiya atinuba amasaha menshi ku munsi. Yababazwaga cyane n’abantu bazaga kwicuza ariko bakagira isoni zo kuvuga ibyaha byabo byose. Hari n’abo yatonganyaga kuko atifuzaga ko hazagira n’umwe ushengukira muri Purugatori. Roho zitari nke zo muri Purugatori zaramusuraga zikamubwira akababaro kazo maze na we agashyiraho umuhate mu kwigomwa, kwiyiriza n’amasengesho azisabira. Nyuma yasobanukirwaga n’imikirizwe yazo agakomeza urugamba rwo kubohora abantu bose bamuganaga.

Muri iki gihe abiyambaza Mutagatifu PIYO ni benshi cyane kandi urumuri rwe ntiruhwema kumurikira ubuzima bwabo. Nimucyo tumusabe imbaraga zo kuba ku isi tumurikiwe n’Ivanjili kandi tumurikira n’abandi kugira ngo hatagira n’umwe usozereza ubuzima bwe mu muriro cyangwa mu ndiba ya Purugatori.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. PIYO n’abandi batagatifu duhimbaza none, Kostanti wa 1, Lini, Zakariya, Izabela, Abahire Kristobali, Antoni na Yohani bahowe Imana badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho