“Nari nde wo kuburizamo umugambi w’Imana?”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya IV cya Pasika, Umwaka A

Ku ya 12 Gicurasi 2014

AMASOMO: 1º. Intu 11, 1-18; 2º. Yh 10, 11-18

1.Ese abanyamahanga bashobora gukizwa?

Amasomo ya none aduhishuriye ukuntu Abanyamahanga na bo bakiriye Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU babuganizwamo imbaraga z’Uwazutse mu bapfuye. Cyabaye igitangaza gihanitse cyemeje Abayahudi.

Abanyamahanga ni abantu basuzugurwaga cyane n’imbonera z’umuryango w’Imana. Abiyitaga imbonera ku ishema ryabo, ni abayahudi bose muri rusange. Biyumvagamo ubutoni ku Mana ya Isiraheli kuko yabitoreye ikabimenyekanisha inyuze cyane cyane kuri Musa. Andi mahanga yose atari yaramenye Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo yafatwaga nk’aho yanduye dore ko imico yayo itari ihuje n’iy’Abayahudi na yo yafatwaga nk’ibintu bidafite shinge. Abayahudi barangwaga no kugendera ku Mategeko yatangarijwe Musa n’ubwo bwose bari barayagize uburo buhuye! Biyumvagamo ishema mu muco wabo wo kugenywa. Mu mahanga, ibyo kugenywa ntibyakorwaga. Umuntu wese utaragenywe ntakurikize imico y’idini ya kiyahudi, yafatwaga nk’uwanduye, nta kugenderana na we, nta gusangira na we, nta mishyikirano hagati y’Abayahudi n’Abanyamahanga!

Umukiro ntiwashobokaga ku banyamahanga! Abigishwa ba mbere na mbere ba YEZU KRISTU, na bo ni uko babyumvaga. Nyamara igihe yabigishaga akiri ku isi yari yarababwiye ati: “Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe”. Twabyumvishe mu Ivanjili ya none. Abo banyamahanga YEZU yavugaga, ni abo bose ashaka gukoranyiriza hamwe n’Abayahudi maze bose bakaba umuryango umwe w’abana b’Imana.

Mu ntangiriro, kwemera uwo mugambi w’Imana ntibyari byoroshye. Mu mitima y’Abayahudi hasaga n’aharimo urukuta rukomeye rutandukanya abantu. Nta kintu na kimwe cyo ku isi cyashoboraga kubemeza.

2. Hagombye ibitangaza by’Imana

Kugira ngo abanyamahanga bakizwe, hagombye ibitangaza bikaze bya Roho Mutagatifu. Iyo dusomye Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, hari igihe dushobora kwibwira ko ibivugwamo ari inkuru zahimbwe mu buryo bwo gusobanura imibereho y’abakristu ba mbere! Bitewe n’uko ibyo Imana yashakaga kugeza ku bantu bose byasaga n’ibibangamiwe n’urukuta rwari mu mitima ya benshi, byabaye ngombwa ko Nyagasani yitabaza ibitangaza by’amabonekerwa cyangwa kwerekwa ku buryo ndengakamere iby’ijuru. Ibyo kandi birashoboka no mu bihe turimo.

Petero yarabonekewe asobanurirwa ko nta kibazo cyo gusangira n’abanyamahanga. N’abanyamahanga nka Koruneli na bo barabonekewe bibonera ikuzo ry’Imana. Habaye n’ibindi bitangaza: nk’igihe Petero yigishaga abari bateraniye kwa Koruneli, Roho Mutagatifu yabamanukiyeho batangira kuvuga mu ndimi zo gusingiza Imana. Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kitubwira n’ibindi bitangaza byinshi Nyagsasani ubwe yakoresheje kugira ngo inkuta zitangukanya abantu n’ijuru zisenyagurike. Iyo tubisomye twitwaje gusa ubwenge mu bya Tewolojiya (ubumenyi mu bivugwa ku Mana), ntidusobanukirwa. Hagomba gufungurira umutima wacu Roho Mutagatifu kugira ngo iby’Imana biducengerane ubwuzu.

Ukuri kw’ibyo bitangaza, kwemeje Abayahudi bareka kunena abanyamahanga. Petero yarabyemeye asobanurira na bagenzi be bose maze ibyiza by’Imana bisendera abemera bose batabangamiwe n’imico karande cyangwa uduce bakomokamo.

3. Umugambi w’Imana na n’ubu

Umutima wa muntu ntuhwema gutwarwa n’ibibangamira umugambi w’Imana wo gukiza abantu bose. Ariko na none nk’uko byagenze kuva mu ikubitiro, iyo abayoboke cyane cyane abayobozi bacishije bugufi bagasenga bashobora gusobanukirwa n’ibyo Roho Mutagatifu akorera mu buzima bw’abantu. Roho Mutagatifu wasusurukije ubuzima bwa Koruneli n’abandi banyamahanga, n’uyu munsi ashobora guhindura abo bose tubona bagoswe n’umwanzi! Igihe cyose “Guhinduka birashoboka” ni ukuri kudahinyuzwa. Ariko kugira ngo bishoboke, ni ngombwa kwitonda kugira ngo tudapfukirana ingabire y’Imana. Koko se nk’uko Petero yabisobanuye, ni nde wo kuburizamo umugambi w’Imana? Nyamara iyo tutitonze ngo dusenge, hari ingabire nyinshi tuburizamo zajyaga kugirira akamaro umuryango w’Imana.

Igihe cyose, abayobozi ba Kiliziya, abepiskopi n’abapadiri cyane cyane abapadiri bakuru bashinzwe amaparuwasi n’abandi bafite abantu bayobora mu bice byose mu mashuli no mu marerero, bagomba gukorana ubwitonzi bagahora bumvira Roho Mutagatifu kugira ngo batava aho bamubangamira mu kwigaragariza abo bashinzwe. Ni ukubasabira cyane.

4. Ubwitonzi mu bayoboke ba Nyagasani

N’ubwo ibitangaza Imana ikorera mu muryango wayo ari byinshi, ni ngombwa gushishoza kugira ngo tujye tubasha kurera ingabire agenda yitangira mu bayoboke be. Umuntu wese ugiriwe impuhwe zo gutangira inzira ya Nyagasani, ntashobora guhinduka umumalayika kandi isi arimo ikomeza kumushukamiriza no kumugerageza. Ni ngombwa rero kurera neza roho dushinzwe, ni ngombwa kuziyoborana ubwitonzi n’ukwihangana. Abagaragaza ko batangiye guhinduka, ni bo akenshi bakunze kugendererwa n’ubushukanyi bwa Sekibi ihora irekereje ishaka uwo yaconshomera. Abo bahindutse vuba, ni ngombwa kubaba hafi no kubasabira cyane.

Mu Ivanjili, YEZU yatubwiye ko ari Umushumba mwiza wita ku ntama ze n’iyo ikirura cyangwa ibirura bije ahangana na byo arengera intama ze. Ni inyigisho ikomeye aduhaye cyane cyane abiyemeje kwitangira Umukiro wa bose. Tubasabire kandi tubafashe uko dushoboye.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Akili, Nereyi, Pankarasi, Imelida na Epifano badusabire ubu n’iteka ryose, Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho