Ni nde ubasha kurokoka?

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 20 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 20 Kanama 2013 – Mutagatifu Berinarudo, umwarimu wa Kiliziya

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Abac 6, 11-24a, 2º.Mt 19,23-30

YEZU yatangarije abigishwa be ko kwinjira mu Ngoma y’ijuru bikomeye cyane. Na bo babyumvishe basa n’abakanagranye bibaza uwabasha kurokoka. Nyamara ariko, icyo gihe YEZU yibanze ku cyiciro cy’abakungu avuga ko kuri bo kwinjira mu Ngoma y’ijuru bikomeye cyane. Ikigereranyo yatanze ni cyo cyabaye intandaro y’ukwiheba kw’abigishwa: kubona ingamiya ishobora kwitunatuna ikinjira mu mwenge w’urushinge kandi umukungu we n’aho yagira ate atashobora kwinjira mu ngoma y’ijuru!

Ni ukuvuga ko umuryango w’ijuru ufunganye kurusha umwenge w’urushinge! N’ubwo bitoroshye ariko, YEZU KRISTU yatanze icyizere cy’uko kwinjira mu Ngoma y’ijuru bishoboka; n’ikimenyimenyi ngo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere maze bamwe mu bo mu ba mbere bazaba ana nyuma! Abo bazarokoka bakinjira mu ngoma y’ijuru, ni abemera kwiziga no kwitarura iby’isi ntibigenge ubuzima bwabo. Bo ubwabo ntibabishobora, ni Imana itanga izo mbaraga zo kwinyugushura iby’isi. Ku bantu ntibishoboka, ariko byose birashoboka ku bw’ingabire y’Imana.

Petero amaze kumva amagambo ya YEZU kuri icyo kibazo, yitegereje ukuntu mu isi abantu biruka inyuma y’ibintu nta mutima wo gukunda Imana maze yifuza kubaza YEZU uko ibyabo bizamera kandi barasize byose. Igisubizo cyaje gisobanura neza kandi gihumuriza abantu bose biyemeza gukurikira Imana ubuzima bwabo bwose. Igihe byose bizavugururwa, intumwa zizicarana na YEZU KRISTU ku ntebe y’ikuzo maze zakire mu Buzima bw’iteka imiryango yose yo ku isi. Uwiyemeza kandi gusiga byose kubera ikuzo rya YEZU KRISTU, azabisubizwa karijana. Ni ko bimeze, nta no gutegereza igihe kirekire, iyo umuntu agiye mu by’Imana akabitunganya neza, asesekarizwa ubukungu bwose: abona abavandimwe b’ukuri bafatanya akagira n’abana benshi ba roho. Ntawe ukwiye kwinangira ahamagarirwa gukurikira YEZU, nta n’uwari ukwiye guhora yimyoza ngo ari wenyine. Uri kumwe na YEZU KISTU, nta cyo abuze.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

20 KANAMA

Berinarudo, Filiberiti, Samweli, Lewovijilidi, Kristobali

Mutagatifu Berinarudo (1090-1153)

Mutagatifu Berinarudo yavukiye hafi y’ahitwa Dijon mu Bufaransa mu mwaka w’ 1090. Yahawe uburere bwiza mu muryango we no mu mashuri yize atozwa ubukristu. Mu mwaka w’1111 yinjiye mu bamonaki b’i Cister. Ntibyatinze maze atorerwa kuba umukuru wa Monasiteri y’i Claraval. Uwo murimo yawutunganyije neza abera urugero abihayimana bose. Muri ibyo bihe, Kiliziya yari mu ngorane zikomeye z’ubwumvikane buke. Mutagatifu Berinarudo yazengurutse uburayi bwose ahamagarira bose ubumwe n’amahoro.

Mutagatifu Berinarudo yabaye umuntu wacengewe n’imbaraga za Roho Mutagatifu agasenga bitangaje, akigomwa, agakunda Bikira Mariya, akigisha bihambaye iby’URUKUNDO. Tumuziho kwivugira kenshi ko igipimo cy’Urukundo ari ugukunda nta gipimo. Yanditse ibitabo byinshi bya Tewolojiya.

Mutagatifu Berinarudo, natoze abiyeguriyimana bose umutima ukunda ubutungane. Nadusabire twese kumenya neza inzira nyazo z’Urukundo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho