Nta bwo ndi uwo mukeka

Inyigisho yo ku wa kane w’icya 4 cya Pasika, C

AMASOMO: 1º. Intu 13, 13-25; Zab: 88, 2-3.21-27;  Yh 13, 16-20.

Nta bwo ndi uwo mukeka

Igitekerezo cy’inyigisho ya none, nkirobye mu isomo rya mbere. Impamvu ni uko iyo ngingo ihuje cyane n’izo mu ivanjili. Iryo jambo “Nta bwo ndi uwo mukeka”  ryavuzwe na Yohani Batisita. Pawulo intumwa yagize neza kwibutsa abari i Antiyokiya amateka yose y’umuryango w’Imana wamaze igihe kirekire utegereje Umukiza. Muri iyo myaka yose y’ugutegereza, si benshi bumvaga aho bagana kugeza ubwo na Yezu aje yabibwira uwo ari we bamwe bagakanura amaso aho kwiyoroshya no kwemera. Habayeho abantu benshi b’ibihangange banditse amazina yabo mu gihugu ku buryo Abayisiraheli bibwiraga ko Umukiza azaza ari igikonyozi kirangiza ibibazo byose byariho cyane cyane ibyaterwaga n’Uburomani bwari bwarigaruriye amahanga menshi ari na ko busa n’ubuyayogoza buyatsikamira.

Ibyo abenshi bibwiraga nta ho byari bihuriye n’umugambi w’Imana. Mbere y’uko uwo mugambi usohorezwa muri Yezu Kirisitu, habonetse umuntu udasanzwe ari we Yohani Batisita Umuhanuzi uruta abandi werekanye Umwana w’Imana Yezu Kirisitu. Mu gihe bamwe bari baramuyobotse kubera ububasha bw’inyigisho ze, igihe cyarageze aba indashyikirwa mu kwiyoroshya abwira rubanda ko atari we Mukiza nk’uko bamwe babikekaga. Aho kunyungutira ikuzo n’icyubahiro, Yohani Batisita uwo yarahigamye abwiriza bose gukurikira Yezu. Iyo tubayeho twumva ko dukomeye kandi twishyira imbere n’ubwo twaba twitwa aba-Kirisitu, tuba tutarasobanukirwa.

Umukirisitu wasobanukiwe ntiyishyira imbere ahubwo aharanira gushyira imbere uwamwitangiye akamumenyesha inzira igana kwa Data uri mu ijuru. Nta mugaragu usumba shebuja. Iyo yihaye kwishyira hejuru, ihirwe riba rimucitse kandi akarivutsa n’abandi mu kwishyira imbere aho guharanira ko Yezu Kirisitu amenyekana. Indwara ikunze kumunga abakirisitu batari bake, ni ubwirasi no kudashyira mu gaciro. Muri iyi minsi yose dukomeje kuzirikana ibyo Roho Mutagatifu yakoresheje intumwa n’abakirisitu ba mbere, intego yacu nibe iyo kurushaho kurangira abandi aho Kirisitu ari.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Anselme, Siliviyo, Anasitazi, Konuradi wa Parizamu (Parzham) na Romani Adame, badusabire ku Mana.

Padiri Cyprien BIZIMANA

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho