Uwantumye ni Umunyakuri

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo, 2013

Ku ya 15 Werurwe 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Uwantumye ni Umunyakuri.  Jye ndamuzi, kuko ari We nkomokaho

Impaka Yezu yagiranye n’Abayahudi ku byerekeye iyubahirizwa ry’isabato zatumye aduhishurira ibanga ry’ubuzima bwe. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka ko Yezu koko ari umwana w’umuntu nkatwe akaba n’umwana w’Imana. Nk’umuntu agira ubwoba nkatwe. Atinya ko abanzi be bamwivugana, bigatuma ajya mu munsi mukuru atari ku mugaragaro ahubwo nka rwihishwa. Kubona Yezu ashobora kugira ubwoba, akagenda yigengesereye bidutera imbaraga zo kubona umwana w’Imana nta gace k’ubuzima bwa muntu atazi.

Ikindi kidutera imbaraga ni ukubona ubutwari bwa Yezu nk’umwana w’umuntu. N’ubwo bamuhigiraga kubura hasi no kubura hejuru, ntabwo yigeze atezuka kwigisha abantu. Ntabwo yatinye kujya aho yari azi ko bashobora kumufata bakamwica. Mbese aragurumanamo umuriro utuma adatinya guhangara abanyamaboko bashobora kumugirira nabi.

Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu yigaragaza ku mugaragaro nk’umwana w’Imana. Iramutwereka yigisha ashize amanga muri Hekaru. Abayahudi bazi inkomoko ye ku bw’umubiri kuko bazi se, bakamenya nyina, bakanamenya igihugu akomokamo. Nyamara Yezu avuga ko ataje kubwe, ko ahubwo yatumwe n’Umunyakuri bo batazi. Ariko Yezu we akaba amuzi kuko ariwe akomokaho.

Aya magambo Yezu atubwiriramo uwo ari we, ntabwo yakiranywe ukwemera na bose. Burya koko umuntu uzi ko azi ubwenge bw’umubiri, ibya Roho bishobora kumwihisha. Abayahudi baramuzi koko ku bw’umubiri ariko ntibamuzi wese. Nk’uko yerekanye ko ari umwana w’umuntu, ivanjili itwereka ko ari n’umwana w’Imana ishobora byose. Yerekanye ko afite ububasha ahabwa n’Imana aca mu myanya y’intoki abashakaga kumufata ngo bamwice, kuko isaha ye itari yakagera.

Bavandimwe, burya nta kintu gishimisha nk’iyo inshuti yawe ikongoreye mu gutwi ikakwibira akabanga. Buhoro buhoro, Yezu nawe aragenda abwira abamukurikiye amabanga y’ubuzima bwe. Nanone nta kibabaza nko kubwira umuntu ibanga rikuri ku mutima ukabona ntacyo bimubwiye. Na Yezu iyo atumeneye ibanga ry’ubuzima bwe bikaba nk’umennye amazi kw’iteke, ntabwo bimushimisha. Ushobora kwigisha ugasa n’aho uta inyuma ya Huye ! Niko na Yezu byamugendekeye.

Dusabe kugirango iyi vanjili idufashe kuba mu bumva ijambo ry’Imana tugahinduka, tukemera. Dusabe nanone kugira ubutwari nk’ubwa Yezu bwatumye adatinya kwamamaza ijambo ry’Imana aho rukomeye. Nitumusaba dukomeje kudushyigikira ku rugamba rwo kwamamaza inkuru nziza y’urukundo, nta kabuza azadufasha.

Nimucyo twese dusabe inema yo kutiganyiriza kwigisha abantu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho