Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 1 gisanzwe, Umwaka C, giharwe

Ku wa 17 Mutarama 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE 

Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe (Mk 1,40-45)

Bavandimwe, Ivanjili ya Mariko irakomeza kutwereka Yezu. Uyu munsi turamubona akiza umuntu urwaye ibibembe. Ararambura ukuboko amukoreho maze amukize ibibembe. Tugerageze kumva neza iyi vanjili dukuremo inyigisho yadufahsa muri iki gihe.

Abo ivanjili itubwira

  • Umubembe

Ntibatubwira izina rye. Ashobora kuba wowe cyangwa njyewe. Azi ko arwaye. Yumvise bavuga ko Yezu akiza. Inkuru y’uko Yezu akora ibitangaza yakwiriye hose nawe imugeraho. Yemera ko Yezu akiza. Turamubona asanga Yezu akamupfukamira. Ararenga inzitizi y’uburwayi yashoboraga gutuma atagera aho abantu bari. Gupfukamira Yezu byerekana ukwemera kwe. Imana yonyine niyo bapfukamira. Yemera ko Yezu ari Imana. Ati “Ubishatse wankiza”. Yezu arambura ikiganza akamukoraho akamukiza. Yezu aramusezerera amwihanangirije kutagira uwo abibwira. Ahubwo agomba kujya kwiyereka umuherezabitambo ngo amusuzume, amuhe icyemezo ko yakize, amusubize mu bantu. Uwahoze ari umubembe aho gukora ibyo Yezu yamubwiye, agenda yamamaza hose inkuru y’uko Yezu yamukozeho akamukiza.

  • Yezu

Ari mu nzira agenda. Umubembe niwe uza amusanga amwinginga ngo amukize. Yezu aramugirira impuhwe. Turamubona arambura ikiganza akamukoraho amubwira ati “Ndabishaka, kira !”. Igikorwa kiraherekezwa n’amagambo agisobanura. Umubembe ahita akira. Yezu aramubuza kugira uwo abibwira. Aramusaba kujya kwiyereka umuherezabitambo akuzuza ibisabwa umubembe wakize. Kubera ko umubembe yagiye yamamaza hose ko Yezu yamukozeho agakira, kandi byari bibujijwe gukora ku mubembe (umukozeho yahitaga yandura ubwo nawe akavanwa mu bantu), Yezu ntashobora kwinjira mu mugi ku mugaragaro. Bose bamenye ko yakoze ku mubembe bityo nawe akaba yanduye ibibembe, akaba yabyanduza abandi. Yigumira ahantu hadatuwe mbese hariya umubembe yari ari. Muri make niwe ujya mu mwanya w’umubembe. Baragurana. Umubembe arajya mu bantu ntacyo yikanga. Yezu niwe ujya inyuma y’umugi.

  • Abantu bo muri uwo mugi

Bumvise ibyo umubembe ababwira. Aho kugira ngo bahunge Yezu kubera gutinya ko abanduza ibibembe baraza bamusanga ahantu hadatuwe. Bafite ukwemera.

Zimwe mu nyigisho twakura muri iyi vanjili

  • Ukwemera

Uriya mubembe yari afite ukwemera. Yemera ko Yezu ari Umukiza. Aramusanga akamupfukamira kandi Imana yonyine niyo bapfukamira. Ukwemera kwe kwamugejeje ku mukiro.

  • Kurenga inzitizi zitubuza guhura na Yezu

Uriya mubembe yashoboraga kwibwira ati”Ese ko ndi umubembe, nkaba ntariremye. Ubwo ni uko Imana yabishatse. Yezu buriya azajya abonwa n’abazima. None se ko banciriye muri iki gihuru. Niho nzaguma ubwo ni uko bibaye. Ubundi se yambona ntampunge? Yabona uko meze akanyakira? Reka noye kwirirwa nirushya”. Oya. Yagize ubutwari, ntiyita ku byo abantu bari bukeke cyangwa bari buvuge. Ukwemera kwe kwamuhaye imbaraga. Yarahagurutse, inzitizi zose arazirenga, asanga Yezu. Byamuviriyemo gukira. Na Yezu kandi yarenze inzitizi, aramwakira, amukoraho kandi byari bibujijwe. Ese haba hari inzitizi uhura nazo mu buzima bwawe zikubuza kuba umukristu mwiza? Ni izihe? Ingamba uzifatira ni izihe?

  • Gusenya inkuta zitandukanya abantu

Hari urukuta (rutari urw’amabuye cyangwa amatafari) rwatandukanyaga ababembe n’abatari ababembe. Urwo rukuta Yezu yararusenye igihe akoze ku mubembe akamukiza. Yezu niwe wagiye hahantu baciraga ababembe. Nyamara abantu bamusangayo. Yezu asenya inkuta abantu bubaka ngo zibatadukanye. Yezu ahuza abantu. Pawulo Intumwa abivuga neza ati” Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu” (Gal 3,28).

  • Ubutumwa

Abafaransa baca umugani ngo “Imana yandika ibigororotse ikoresheje imirongo iberamye”. Uriya mubembe ntiyumviye Yezu.Yumvise iriya nkuru atayihererana kandi hari abandi benshi bakeneye gukira. Aho kujya aho Yezu yamwohereje, yahise akora ibyo yamubujije. Mbere yo kugera ku muherezabitambo, aho anyuze hose agenda ahamamaza Inkuru nziza. Abantu ntibita kuko yari umubembe. Ntibita ko Yezu yamukozeho akaba yabanduza. Bose baraza bagana Yezu. Mbese yabafashije guhura na Yezu. Yazaniye Yezu abigishwa.

Bavandimwe, dukurikize urugero rw’uriya mubembe. Tumwigireho kugira ukwemera. Tumwigireho kugira ubutwari n’ubushishozi buduha kurenga inzitizi zitudindiza mu buzima bwacu. Tumwigireho gupfukamira Yezu, tumuramya. Tumwigireho gutabaza Yezu mu burwayi bwacu no mu bibazo duhura nabyo. Tumwigireho kuba intumwa. Yezu adukorera ibyiza byinshi ariko twe turicecekera kandi twagombye kubimenyesha abandi tumushimira.

Publié le