Yezu niwe gisubizo cy’ibyatunaniye

Inyigisho yo ku ya 30 Mutarama 2016, kuwa gatandatu w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C.

AMASOMO : 2 Sam 11,1-4a.5-10a.13-17   Mk 4,35-41

Bavandimwe, tumaze iminsi dutega amatwi Ijambo ry’Imana, aho Nyagasani Yezu aduha inyigisho ijyanye n’ubuzima bwacu bwite ari ku nkombe y’inyanja. Uyu munsi we n’imbaga nyamwinshi turabumva bambuka hakurya y’inyanja nuko Nyagasani Yezu arabagoboka bari mu kaga gakomeye kubera ko babona urupfu rubari hafi; barabona ko ubuvunyi bwabo buri kuri Yezu. Aha twakwibaza tuti: “Ese twe ubuvunyi bwacu ni ubuhe? Ese ntitujya twumva Imana yadutereranye?” Aba bantu, mu rugendo rwabo bari kumwe n’Umusumbabyose, ariko bigaragara ko bataramenya neza ububasha afite. Ibyo bikagaragarira mu gutangara kwabo, nyamara mu kubaza/gusaba bari bagaragaje rwose ko bamwizeye. Ni byiza guhamya ukwemera kwacu kugeza ku ndunduro. Yezu aragaya kandi agatangazwa n’ukwemera guke kw’aba bantu bamaranye iminsi na we, bafite ubwoba nkaho batazi ko bari kumwe na Nyagasani, Umusumbabyose. Turebye neza twabona ko nk’uko Abanyarwanda babivuga ngo: “Imana ikiriza mu kwiheba”, ubu  si uko bikimeze kuko : “Imana ikiriza mu kwemera.” Yezu yifuza ko turangwa n’ukwemera haba mu kumutakambira tumusaba ndetse no mu gushimira ibikorwa bitangaje adukorera, mbese mu buzima bwacu bwose.

Tubeho tudashidikanya

Sibyo  kwibaza nk’abahinyura Imana ngo ‘uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?’ Nyagasani niwe mugenga wa byose kandi byose biramwumvira! Nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga, ‘Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda’ (2 Tim 1,7). Nitureke Nyagasani atwigarurire! Nitumenye tudashidikanya ko turi kumwe na Nyagasani kandi na we yifuza kuduhora iruhande ngo tudatwarwa n’imiyaga n’imivumba by’amoko yose. Iyi miyaga Nyagasani adukiza kandi aturinda irimo amoko menshi; hari ubu bwoba, kubeshya, gusambana, gukeka abandi, kwiba, kurwana , gusinda, gucira abandi imanza… n’ibindi byose bitubuza kubona no gushyikira neza Impuhwe z’Imana.

Nanjye narababariwe!

Umwami Dawudi nyuma yo kubona ko yagomeye Imana, arareka kwiheba bya burundu, ahubwo akarundurira ubuzima bwe mu Mana, arihutira gusaba imbabazi kuko azi neza ko Imana ari Inyampuhwe. Ibi arabikora atitaye ku buremere bw’uko yaciye urubanza nk’abantu. Koko Imana ni intabera. Ubusanzwe si kenshi twihutira gutanga imbabazi ku batugiriye nabi, tugira ngo batadusuzugura cyangwa tugira ngo tugire uwo duhima bikabije. Nyamara Imana yo mu mpuhwe zayo z’igisagirane ntihwema kutubabarira amakosa yacu yose. Twese twarababariwe! Buri gihe icyaha kidutandukanya n’Imana, kikatugira ibicibwa kuri yo, nkuko Umwami Dawudi yigize igicibwa ku Mana yari yaramusezeranyije ubwami buhoraho mu nzu ye. Nyamara Imana ikomera ku Isezerano yagiranye n’abantu; kuko n’Umwami Dawudi akomeza kugumana icyubahiro nk’umwami w’umuryango w’Imana kandi n’ubwami bugakomeza gusagamba mu nzu ye kugeza n’aho Umwana w’Imana w’igize umuntu akomotse kuri Dawudi. Imana idusaba buri gihe gukomera ku masezerano, tuyemera, tuyikunda kandi tuyizera mu buzima bwacu bwose nkuko twabisezeranye tubatizwa; nayo igakora ibitangaza muri twe kandi igakomeza kuduha ibyo dukeneye byose, ihosha imiyaga n’imivumba byaza mu buzima bwacu. Ni dusabe Nyagasani uzi imitima yacu, atwongerere ukwemera maze dukire!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Diyoseze Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho