Isukure mbere y’uko usukura abandi

Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya 12 gisanzwe,B, ku wa 22 kamena 2015

Amasomo tuzirikana : 1) Intg 12,1-9; 2) Mt 7,1-5

Ururimi ni akagingo gato k’umubiri, ariko rukora ibintu byinshi bikomeye: rurica kandi rurakiza. Ese iyo mvuga, mvuga iki? Ese si ugucira mugenzi wanjye urubanza? Yezu ati “mwica urubanza namwe mutazarucibwa”(Mt 7,5). Akenshi iyo ducira bagenzi bacu urubanza dukoresha ururimi. Mpinda umushyitsi, iyo nibutse ko nzasobanura ibyo ururimi rwanjye ruzaba rwaravuze. Mu rurimi, harimo ubuzima, ariko harimo n’urupfu. Rimwe na rimwe twica dukoresheje ururimi. Nzi umuntu wumvise ko hari ibintu runaka bari bamuvuzeho…, yararwaye cyane, ava amaraso, bimutera ingaruka zikabije. Ibyo ntibyakozwe n’inkota ahubwo byakozwe n’ururimi. Hari ubwo tujora abandi kuko ari twe dufite ijambo cyangwa kuko tubafiteho ububasha, ariko wenda nabo babonye umwanya n’ububasha batwereka byinshi bitagenda kuri twe. Umuntu akihanukira ati “ dore ko kigenda, kigendera imitego, dore uko kivuga, dore Uko kirya,…ese buriya cyaremwe na nde?” menya ko ibyo Imana ikora byose ari byiza kandi ko biba bifite akamaro.

Ucira abandi urubanza akenshi aba yishyize aheza. Yita abandi abanyabyaha, we akigira intungane. Bavandimwe uyu munsi dutangiye gusoma umutwe wa 7 w’Ivanjili yanditswe na Matayo. Ni ivanjili itwereka ubuzima bw’umukristu n’uburyo umwigishwa wa Yezu agomba kwitwara. Yezu akatubuza gucira mugenzi wacu urubanza; mu yandi mugambo, Yezu aratubuza kunegurana, kujorana. Pawulo Mutagatifu we ati “Nuko rero ntacyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese,…”(Rom 2,1). Abanegurana babona ibyo abandi bakora nabi, ntibabona ibyo bakora neza;bumva ibyo abandi bavuga nabi, ntibumva ibyo bavuga neza. Ikibazo gikomeye cy’abanegurana ni uko batangira ubushake bwo gukosora cyangwa bwo guhindura ibintu ngo bigende neza, ahubwo baba bagambiriye kwishyira aheza. Abanegurana biyita abanyesuku, bakita abandi abanyamwanda; bita abandi injiji bakayita abanyabwenge; bita abandi abanebwe bakayita abanyamurava,….Yezu arakubaza ati “ kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo wo mu jisho ryawe ntuwubone?”

Reka dufate umwanya tuzirikane iyi nkuru:

Hari ingo ebyiri zari zituranye noneho urugo rumwe rukabamo umugore wakundaga kunegurana cyane, akajya arebera mu kirahure cy’idirishya ryabo akabona mu rugo rw’abaturanyi ahabaga umugozi wanitseho imyenda bameshe ariko akabona irasa nabi cyane akanegura umugore w’umuturanyi.

Igihe cyose uko muri urwo rugo rw’abaturanyi babaga bameshe, uwo mugore yegeraga umugabo we akamugayira umugore w’umuturanyi wabo ukuntu ari umunyamwanda atazi kumesa, umugabo nawe wari umunyamakenga kandi avuga make akabyumva ariko ntagire icyo amusubiza.

Iyo uwo mugore w’umuturanyi yabaga yameshe imyenda y’umweru, nyamugore waneguranaga yirirwaga induru yayihaye umunwa ngo baturanye n’umugore w’umunyamwanda kuko iteka uko yareberaga mu kirahure cy’idirishya ryabo yabonaga aho kuba imyenda yera ahubwo yarajemo amabara asa n’igitaka, akabona ko ari ubuswa bw’umugore utazi kumesa maze si ukumunegura akirirwa aricyo kiganiro haba ku mugabo we ndetse no ku bashyitsi babagendereraga.

Umunsi umwe ari mu masaha y’igicamunsi uwo mugore waneguranaga cyane yavuye ku kazi arebeye mu idirishya ryabo abona noneho imyenda yanitse mu rugo rw’abaturanyi irasa neza cyane, aratangara ahita ajya kubwira umugabo we ati, “Noneho ku rugo rw’abaturanyi sinzi uko byagenze mbonye wa mugore yameshe imyenda arayeza neza”. Umugabo aramureba mu ijwi rituje, “Ati sibo bameshe neza ahubwo uyu munsi niriwe mu rugo noza neza ikirahure cy’idirishya ryacu, inyuma cyari cyaruzuyeho ivumbi maze nawe wajya ureba kuko cyanduye ukibonera ko imyenda yanitse hanze ariyo yanduye, ubutaha mbere yo gushaka gutokora agatotsi kari mu jisho ry’umuturanyi ujye ubanza utokore umugogo uri mu ryawe”.
Hari ubwo tubona amakosa cyangwa ibitagenda ku bandi nyamara ntitubanze ngo twirebe ubwacu, ugasanga umuntu arabona ibibi ku bandi nyamara hari ibitagenda byinshi kuri we yagakwiye kubanza gutunganya ahubwo agahugira mu gucira abandi imanza.

Dusabe Imana imbaraga zo kumenya neza gukoresha ururimi rwacu, hato tutazavuga nabi uwo Imana yahaye umugisha, bigatuma tuhavana umuvumo(Intg 12,1-9).

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi MURUNDA/NYUNDO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho