Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 12 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 12,1-9

Uhoraho abwira Abramu ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha.
Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha.
Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha;
uzagutuka nzamuvuma.
Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»
Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana.
Abramu yimuka mu mugi wa Harani; yari ageze mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi n’itanu. 5Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani .
Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani. Abramu yambukiranya igihugu cyose, agera ahantu hitwa Sikemu, ku giti cy’umushishi wa More. Abakanahani bari bagituye muri icyo gihugu. Uhoraho abonekera Abramu, aramubwira ati «Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.» Aho ngaho Abramu ahubaka urutambiro, arwubakira Uhoraho wari wamubonekeye. Ahavuye, ajya ku musozi uri iburasirazuba bwa Beteli. Nuko ashinga ihema rye hagati ya Beteli iburengerazuba, na Hayi mu burasirazuba. Aho ni ho yubakiye urutambiro Uhoraho, maze ahambariza izina rye. Hanyuma Abramu agenda yimuka, agana muri Negevu.

Zaburi ya 32(33),12-13.18-19.20.22

Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,
hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!
Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru,
akabona bene muntu bose.

Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha,
akita ku biringira impuhwe ze,
kugira ngo abakize urupfu,
anababesheho mu gihe cy’inzara.

Twebwe rero twizigiye Uhoraho;
ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.
Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,
nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 7,1-5

Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, kuko, uko muzaba mwaziciye, ni ko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo. Kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone? Ubwo se wabwira ute mugenzi wawe uti ‘Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’ kandi utareba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho rya mugenzi wawe.

Publié le