Amasomo yo ku cyumweru cya 5 C, Igisibo

Isomo rya 1: Izayi 43, 16-21

Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati, agatanga akayira mu mazi magari, we wahagaritse amagare n’amafarasi, ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe bikagwa ubutazegura umutwe, bigahwekera nk’agatara hanyuma bikazima. Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya ndetse cyatangiye no kugaragara ; ntimukiruzi se ? Ni ukuri rwose ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo, umuryango nihangiye kandi uzahore uvuga ibisingizo byanjye.

Zaburi ya 125(126), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6

 R/ Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, none twasazwe n’ibyishimo !

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi !

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga bati

“Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza !”

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo !

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.

Ni koko umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

Uko agiye agenda arira,

yitwaje ikibibiro cy’imbuto ;

yagaruka akaza yishimye,

yikoreye imiba y’umusaruro.

 Isomo rya 2:  Abanyafilipi 3, 8-14

Bavandimwe, ibyampeshaga agaciro byose nsanga ari igihombo, ubigereranyije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda kugira ngo nunguke Kristu, maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, buva ku Mana bukaba bushingiye ku kwemera. Igisigaye ni ukumumenya We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe, kugira ngo nibishoboka nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye. Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye. Koko bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho ; icyo mparanira ni kimwe gusa : ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza. Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8, 1-11

Muri icyo gihe, Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. Bugicya agaruka mu Ngoro, rubanda rwose baza bamugana maze aricara arabigisha. Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari warafashwe asambana, bamuhagarika hagati. Babwira Yezu bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki ?” Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.” Yongera kunama akomeza kwandika ku butaka. Bumvise avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. Yezu yunamutse aramubaza ati “Mugore, ba bandi bari he ? Nta n’umwe waguciriye urubanza?” Umugore arasubiza ati “Nta n’umwe Mwigisha.” Yezu aramubwira ati “Nanjye rero singuciriye urubanza ; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.”

Publié le