Amaso atabona

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 19 gisanzwe C, 11 Kanama 2022  .

Ezk 12, 1-2; Mt 18, 21-19,1

Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone…. 

Bavandimwe, mu buzima bwacu tubona byinshi, twumva byinshi, tubwirwa byinshi ariko ntawahamya ko twese tubikuramo isomo ridufasha mu rugendo rwacu rwa hano ku isi. Ijambo ry’Imana tuzirakana none riratwereka ko hari ubwo Imana ituburira ntitubimenye. Mu isomo rya mbere, Imana ikoreshe umuhanuzi Ezekiyeri, yeretse umuryango wayo ibyago biwutegereje byo kujyanwa bunyago. Yakoreshe uburyo butandukanye harimo kwegeranya ibintu bye nk’ujyanywe bunyago akabikora babireba ariko ntibasobanukirwe. Ibi byerekana uburangare no kutumva icyo Imana itubwira biranga abantu b’ibi bihe bitandukanye ndetse bikaba bitabura no kutubaho natwe muri ibi bihe. Dukwiye kuba maso tukazirikana neza ijambo ry’Imana, tukumva neza ibyo kiliziya itwigisha, tugasoma ibimenyetso by’ibihe tukita ku mpanuro z’inararibonye tuzirikana amateka yaranze umuryango w’Imana tukigira ku bakomeye ku kwemera mu bihe bikomeye.

Uko kutabona neza ibimenyetso Imana itwereka mu ivanjiri twumvise bigaragarira kuri uriya mugaragu wababariwe kandi yahemukiye shebuja ku buryo bukomeye nyamara we ntiyihanganire uwamucumuyeho. Gutanga imbabazi no gusaba imbabazi ni umwe mu miti ikomeye ifasha gukomeza imibanire nyuma yo guhemukirana. Uyu mugenzo urenze ubwenge n’imbaraga za muntu. Ni umugenzo ndengakamere ni indagagaciro ya gikiristu.

Kubabarira nyabyo bisaba gusa n’Imana. Ni ingabire itangwa n’Imana dukwiye guhora dusaba kandi tukayitoza. Kubabarira ntibigira umubare nk’uko Yezu yabisobanuriye Petero intumwa aho yagize ati ” Sinkubwiye kugeza kuri karindwi ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi.” Nk’uko umubare karindwi uvuga ibyuzuye, birumvikanisha ko imbabazi k’uwemera Yezu Kristu zitagira umupaka.

Twitoze kubabarira no gusaba imbabazi. Ni bwo tuzagaragaza ko twumvira ugushaka kw’Imana kandi twamenye ibyo idukorera.

 Bikira Mariya, Mwamikazi w’intumwa udusabire. Karara mutagatifu udusabire.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho