Guhorana amatara yaka

KU CYUMWERUCYA XIX GISANZWE, C, 07/08/2022

Buh. 18, 6-9; Zab 32, 1.12.18-22; Heb 11, 1-2. 8-19; Lk 12, 32-48 Cyangwa 12, 35-40).

Amatara yaka

Bavandimwe muri Yezu Kirisitu, nimugire amahoro amukomokaho akababuganizwamo ku bwa Roho Mutagatifu bigahesha Imana Data ikuzo. Muri make, none turasabwa kuba maso.

Imwe mu mpamvu ituma tugomba kuba maso, ni uko dutegereje Umukiza. Ni we uzaza atujyane mu Bwami bwe buhoraho. Mu gihe tukigendagenda muri iyi si, nta kintu na kimwe kigomba kutwibagiza ko turi mu rugendo. Turi abagenzi bazi aho bajya. Nta mugenzi wanduranya mu rugendo. Aritwararika kuzagera iyo ajya.

Birazwi neza ko imibereho ya muntu imugoye. Imugora kubera ko Icyaha cya Adamu cyamusize iheruheru. Bityo rero, muri kamere muntu hahora harwanira amategeko abiri: irya Sekibi n’iry’umutimanama. Sekibi yashegeshe muntu ku buryo n’ubwo Umwana w’Imana yitangiye inyokomuntu, ubukana bw’icyaha ntibwatsiratsijwe. Muntu aremera akabatizwa ariko ntiyigera ahinduka umumalayika. Ahorana intege nkeya cyane. Agushwa mu byaha binyuranye. Kubera urukundo rwe, kugira ngo abantu batarimbuka, yashyizehoIsakaramentu ry’imbabazi. Kurihabwa kenshi biranga umuntu uhora yiteguye.

Imbaraga zo guhora twiteguye zishingira mu rukundo. Urukundo ruzira ubuhemu, rwa rundi rwirinda kugirira nabi uwo ari we wese. Urukundo ruvomwa ku neza y’Imana idusenderamo ku bwa Kirisitu. Urwo rukundo ntaho ruhurira n’uburyarya ubwo ari bwo bwose. Ni urukundo rwirundurira muriYezu rukitanga rutiziganya. Umuntu ukunda iby’Imana kuri ubwo buryo, arahirwa kuko ntaho Sekibi yamuhera n’ubwo agomba guhora agundagurana na yo.

Ukwemera na ko, ni ikindi kirangwa umuntu utegereje Yezu. Ukwemera nk’ukwa Aburahamu nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri. Ukwemera nk’ukw’abakurambere kugeza umuntu ku bikorwa by’impangare. Uko kwemera ni ko kudutambutsa inyanja y’amage anyuranye muri iyi si idahwema kutuvuza ubuhumetso.

Bavandimwe muri Kirisitu, urukundo n’ukwemera tubyiteho. Ni yo matara yaka aturinda guhondobera byatuviramo kurangara maze Nyagasani yaza agasanga tutiteguye kujyana na we! Umuntu wese mu rwego arimo urwo ari rwo rwose, niyi toze gukunda, akunde Imana mbere ya byose, amenye no gukunda abantu,

Yezu Kirisitu asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakiwe maze n’abatagatifu bose badutere ingabo mu bitugu turwane dutsinde. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho