Amasomo ya Misa ku wa kane [32 gisanzwe, giharwa]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 7, 22-30; 8, 1

Koko rero, Ubuhanga bubamo umwuka w’ubwenge kandi mutagatifu,

umwe rukumbi, ubumbatira byose, ugacengera byose,

ugira ubwibakure, wihariye, ukazira ikizinga,

ubengerana, udahindagurika, ukunda icyiza, ukagira ubwira,

utavogerwa, ukagira neza kandi ukaba incuti ya muntu,

utajegajega, ukiringirwa kandi ugatuza,

ushobora byose, ukagenzura byose,

ucengera roho zose, ari iz’inyabwenge,

iz’inzirabwandure n’iz’abahanga.

Ubuhanga kandi buratebuka kurusha ibyihuta byose,

bukinjira kandi bugacengera byose bubikesha kuzira ubwandure,

bukaba impumuro y’ububasha bw’Imana,

n’ububengerane bw’imirase y’ikuzo ry’Umushoborabyose,

ni na yo mpamvu butinjirwamo n’ubwandure ubwo ari bwo bwose.

Ubuhanga ni icyezezi cy’urumuri ruhoraho,

indorerwamo izira ikizinga y’ibikorwa by’Imana,

bukaba n’ishusho y’ubuntu bwayo.

N’ubwo ari bumwe rukumbi, bushobora byose,

bukavugurura isi kubera ko budahinduka,

maze uko ibihe bisimburana bugatura mu mitima y’intungane,

kugira ngo bubahindure incuti z’Imana n’abahanuzi,

kuko Imana yikundira gusa ababana n’Ubuhanga.

Koko rero, burusha izuba kwakirana, bugasumbya inyenyeri;

ubugereranyije n’urumuri, burarusumba kure:

urumuri rusimburwa n’umwijima,

ariko ikibi ntikiganza Ubuhanga

Bwisanzurana imbaraga kuva ku mpera y’isi kugera ku yindi,

maze bukayitegekana urugwiro.

Zaburi ya 118(119), 89-90, 91.130, 135.175

Uhoraho, iteka ryose

ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.

Ukuri kwawe guhoraho kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;

isi wayishinze ubutajegajega.

Kugeza uyu munsi, byose biracyariho uko wabishatse,

kuko isi yose ikugaragiye.

Guhishura amagambo yawe ni urumuri,

abiyoroshya akabaha ubwenge.

Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe,

kandi unyigishe amategeko yawe.

Icyampa ngo mbereho kugusingiza,

maze amateka waciye ambere ikiramiro.

Publié le