Amasomo ya Misa yo ku wa kane – [Icya 2, Igisibo]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya (Yer 17,5-10)

Uhoraho avuze atya : Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho! Ameze nk’agati mu mayaga, katazigera gakura ngo kagare, kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu, mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa. Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Nta kigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto. Mu nda y’umuntu ni ho kure kuruta ahandi hose; ni nde wacengera umutima we mubi ngo awuhane? Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima, kandi ngahembera buri wese imyifatire ye, nkurikije imbuto z’ibikorwa bye.

 Zaburi ya  1, 1-2, 3-4a, 4b-6 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

Uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda :

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagirmabi ikagusha ruhabo.

Publié le