[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 3′]
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 3,13-20
Musa abwira Imana, ati «Ngaho rero ningende nsange Abayisraheli, mbabwire ngo ‘Imana y’abakurambere banyu yabantumyeho!’ Nibambaza ngo izina ryayo ni irihe, nzabasubiza ngo iki?» Nuko Imana ibwira Musa, iti «NDI UHORAHO». Irongera iti «Uzabwire utyo Abayisraheli, uti ‘UHORAHO ni we ubantumyeho.’» Imana yongera kubwira Musa, iti «Uzabwire Abayisraheli uti ’UHORAHO Imana y’abakuramere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi. Genda rero ukoranye abakuru b’imiryango ya Israheli, maze ubabwire uti ‘Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yambonekeye maze arambwira ati: Niyemeje kubagoboka, kandi nzi ibyo mugirirwa mu Misiri, maze ndavuga nti ‘Nzabakura mu magorwa murimo mu Misiri, mbajyane mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abaheti, n’Abahemori, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi, igihugu gitemba amata n’ubuki. ‘Bazumva ijwi ryawe, maze wowe n’abakuru b’imiryango ya Israheli musange umwami wa Misiri, muzamubwire muti ‘Uhoraho Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Ubu ngubu rero, uturekure tujye mu rugendo rw’iminsi itatu mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yacu.’ Nzi neza ko umwami wa Misiri atazareka mugenda, keretse hagize ukuboko kw’ingufu kumucogoza. Nzarambura rero ukuboko kwanjye, maze nyogoze Misiri, mpakorere ibitangaza byinshi bibatera ubwoba. Nyuma yabyo, Farawo azabareka mugende.[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 104 (105)’]
Zaburi ya 104 (105),1.5, 8-9, 24-25, 26-27
R/Uhoraho ahora yibuka ibyo yasezeranye
Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,
nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga ;
nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,
ibitangaza yakoze n’amatangazo yivugiye.
Ahora yibuka ibyo yaseranye bidasubirwaho,
ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,
rya sezerano yagiranye na Abrahamu,
akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.
Uhoraho aha umuryango we kororoka,
urusha amaboko abanzi bawo ;
Abahindura umutima ngo bange umuryango we,
ngo bicishe amayeri abagaragu be.
Atuma Musa umugaragu we,
na Aroni yari yaritoreye.
Bombi berekanira ibimenyetso mu Misiri,
n’ibitangaza by’Uhoraho mu gihugu cya Kamu.
[/wptab]
[end_wptabset]