Amasomo ya Misa yo ku wa mbere, Icyumweru cya 18 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Ibarura 11′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura 11,4b-15

Muri bo hari agatsiko k’abantu, bafatwa n’amerwe, bituma n’Abayisraheli ubwabo batangira kwijujuta bavuga bati «Ni nde uzaduha inyama zo kurya? Turibuka amafi twariraga ubuntu mu Misiri, ibihaza, imyungu, hamwe n’ibitunguru by’ibibabi, n’iby’ibijumba! Nta na kimwe tukibona muri ibyo, none ubuzima bwacu burakendera! Nta kindi turya uretse manu.»

Manu iyo yari imeze nk’urubuto rwa koriyanderi ikererana nk’ubujeni buva mu biti. Imbaga yayagaraga ijya kuyitoragura; bakayisya ku rushyo, cyangwa bakayisekura. Nyuma igatekwa mu nkono, igakorwamo utugati. Yaryohaga nk’umutsima bavugishije amavuta. Iyo urume rwatondaga ku ngando nijoro, ni na ho manu yayigwagaho.

Musa yumva imbaga yijujuta, buri muntu ari ku muryango w’ihema rye. Uhoraho biramurakaza cyane maze Musa abwirana agahinda Uhoraho agira ati «Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki gituma untererana ukankorera umutwaro wo kuyobora iyi mbaga yose? Ni jye se wasamye inda ndababyara kugira ngo untegeke kubabumbatira ku gituza nk’uko umurezi abumbatira umwana muto, bakazarinda bagera mu gihugu wasezeranije ba sekuruza? Nzakura hehe inyama zo guha iriya mbaga yose ihora inyijujutaho ivuga ngo ‘Duhe inyama zo kurya.’ Jyewe jyenyine singishoboye kwihanganira umutwaro undemereye cyane wo kuyobora iyi mbaga. Niba uzahora ungenzereza utya, ndakwinginze ngo umbabarire unyice aho kugira ngo nkomeze kubabazwa n’ibyago byanjye!»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 80 (81)’]

Zaburi ya 80 (81),12-13, 14-15, 16-17

ugaba amashami yawo kugeza ku nyanja,

n’imishibuka yawo igera ku Ruzi.

 

Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo,

ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi;

amasatura ava mu ishyamba akawonona,

n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha?

 

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke,

urebere mu ijuru, witegereze,

maze utabare uwo muzabibu;

urengere igishyitsi witereye,

n’umucwira ugukesha imbaraga.

Abawutwitse bakawurimbura,

bazamarwe n’umunya w’uruhanga rwawe!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le