Amasomo yo ku cyumweru [28 gisanzwe, Umwaka C]

[wptab name=’Isomo rya 1: 2 Abami 5′]

Isomo ryo mu gitabo cya 2 cy’Abami 5,14-17

Nuko Nahamani aramanuka ajya kuri Yorudani, yibira mu mazi incuro ndwi nk’uko yabitegetswe n’umuntu w’Imana. Umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, maze akira ibibembe.

Nahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli. Ndakwinginze, emera wakire ituro jyewe umugaragu wawe ngutuye.» Elisha aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira!» Nahamani akomeza kumwinginga, ariko undi aranga. Nahamani aramubwira ati «Ubwo utabyemeye, umpe jyewe umugaragu wawe, imitwaro y’ibitaka yahekwa n’inyumbu ebyiri, kuko umugaragu wawe nta zindi mana azongera guha amaturo no gutura ibitambo bitwikwa, atari Uhoraho.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 97(98)’]

Zaburi ya 97(98), 1, 2-3ab, 3cd-4a.6b

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu

byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimusingize Umwami, Uhoraho.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 2 Timote 2′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote 2,8-13

Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya. Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa! Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka. Dore ijambo rikwiye kwizerwa:

Nidupfana na We,

tuzabaho hamwe na We;

nituba intwari hamwe na We,

tuzima ingoma hamwe na We;

nitumwihakana,

na We azatwihakana;

nituramuka tubaye abahemu,

We azaguma kuba indahemuka,

kuko adashobora kwivuguruza.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le