Amasomo yo ku cyumweru cya 18 gisanzwe, A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 55,1-3

Yemwe, abafite inyota, nimugane ku mazi,

n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese!

Nimusabe ingano zo kurya ku buntu;

nimuze kandi munywe amata na divayi

nta feza, nta n’ubwishyu!

Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo,

n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza?

Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza;

muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.

Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho.

Nzagirana namwe isezerano rizahoraho,

nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.

Zaburi ya 144(145), 8-9, 15-16, 17-18

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye,

maze ukabaha icyo barya igihe kigeze.

Ubumbura ikiganza cyawe,

maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza.

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,35.37-39

Bavandimwe,

Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota?

Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.

Publié le