Amasomo yo ku cyumweru cya 2 cya Pasika, A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2, 42-47

Mu ntangiriro ya Kiliziya, abakristu ba mbere bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. lminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose ; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.

Zaburi ya 117 (118), 1.4, 13-14, 19.21, 22-23, 24-25

 

R/ Urukundo rwe ruhoraho iteka !

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

Kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka !»

 

Bashatse kumpirika ngo bangushe,

ariko Uhoraho arantabara.

Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye ;

Ni we nkesha agakiza kose !

 

None nimunkingurire imiryango nyabutungane,

Maze ninjire nshimire Uhoraho !

Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise,

maze ukambera umukiza !

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

 

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye :

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

Emera Uhoraho, emera utange umukiro !

Emera Uhoraho, emera utange umutsindo !

 

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 ya Mutagatifu Petero Intumwa 1,3-9

Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye, no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera ari wo ubazigamiwe mu ijuru, mwebwe abo ububasha bw’lmana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.

Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose. Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona ; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.

Publié le