Amasomo yo ku cyumweru cya 2, Igisibo, A

Isomo rya 1: Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 12,1-4a

Abramu yari atuye muri Kalideya. Uhoraho aramubwira ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka . Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira lkirangirire, uzaba umunyamugisha. Abazakuvuga neza nzabaha umugisha , uzagutuka nzamuvuma. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana.

Zaburi ya 32(33),4-5, 18-19,20.22

Koko ijambo ry’Uhoraho ni intagorama,

N’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

Uhoraho ni we uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze

Kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

Twebwe rero twizigiye Uhoraho;

ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 2 Pawulo intumwa yandikiye Timote 1, 8b-10

Mwana wanjye nkunda, ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuro Nziza ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana, Yo yadukijije ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose, none ubu ngubu ikaba yarerekaniwe mu Ukwigaragaza k’Umukiza wacu Kristu Yezu watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n’ukutazapfa abigirishije Inkuru Nziza.

Publié le